Ihuriro AFC/ M23 ryatangaje ko ryafatiye ku rugamba imodoka eshatu z’igisirikare cya SADC, kiri butumwa bwiswe SAMIDRC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryashyizwe kuri X na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23 mu bya Politike, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, rivuga ko ku ya 30 Gicurasi, Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo n’Ingabo z’Uburundi zagabye ibitero ku basiviri.
Itangazo rikavuga ko ibyo bitero byaguyemo abasiviri 10, hagakomereka bamwe ndetse n’abaturage benshi bakava mu byabo nyuma y’uko ibisasu by’umwanzi biguye mu ngo zabo.
Rikomeza rigira riti ” ARC/AFC yatabaye nk’uko biri mu nshingano zayo zo kurinda abasivili, isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo z’umwanzi nyuma yo gusenya imodoka zaryo z’intambara (APCs). Twanafashe APCs ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.”
M23 ivuga ko ibabajwe n’uko Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa rikomeje gushyira intwaro mu nkambi z’impunzi cyane cyane iya Mugunga, kandi bihabanye n’amategeko Mpuzamahanga.
VIDEO
Ngo izi nkambi zirigukoreshwa nk’ibirindiro by’ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa.
Tariki ya 15 Ukuboza 2023 nibwo ingabo za SADC zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwise SAMIRDC.
- Advertisement -
Hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu biwugize byafatiwe muri Namibia tariki ya 8 Gicurasi 2023. Izi ngabo zigizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, iza Malawi n’iza Tanzania.
Zikaba zaragiye guhashya imitwe yitwaje intwaro irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko M23, nyuma y’uko imirwano ikomeye yubuye.
UMUSEKE.RW