Congo yafashe “feri” ku cyemezo cyo gusenya FDLR

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yisubiye ku cyemezo yari yemereye mu nama yabereye i Luanda muri Angola cyo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Tariki ya 21 Werurwe 2024, ubwo intumwa za Guverinoma ya RDC n’iz’u Rwanda zahuriraga i Luanda ziga ku buryo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru hagaruka umutekano, nibwo intumwa za Tshisekedi zemeye ko zigiye gusenya umutwe wa FDLR.

Imyanzuro y’iyi nama y’i Luanda yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi n’uwa Angola.

Itsinda rya RDC ryagaragaje ko gahunda y’ibikorwa byo gusenya FDLR izagaragarizwa mu nama yagombaga kubera i Luanda muri Mata yaje kwegezwa inyuma muri Gicurasi 2024.

Uko kwerekana iyo gahunda y’uko RDC izasenya FDLR byari kugaragazwa mbere y’uko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bahura.

Ibyo Guverinoma yari yemereye muri iyo nama, kuri uyu wa 09 Gicurasi yabiteye utwatsi, igaragaza ko nta mwanya na muto ifite wo gusenya FDLR cyangwa kuganira n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yavuze ko gahunda yo gusenya FDLR igihugu cye ngo cyari cyarayigejeje kuri Perezida wa Angola, João Lourenço mu byumweru bibiri bishize.

Perezida João Lourenço ni umuhuza kuri iki kibazo wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Amaze guhuza ibihugu byombi inshuro zitandukanye mu myaka ishize.

Lutundula avuga ko RD Congo n’u Rwanda bagombaga kuganira ku wa 10 Gicurasi 2024 ariko bakaba barasanze nta mpamvu yo kuganira n’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Yagize ati ” Mu byumweru bibiri bishize, twashyikirije Perezida Lourenço gahunda yo gusenya FDLR kandi twagombaga kuganira ejo ( 10 Gicurasi 2024), ariko hamwe nibyo bakoze, ntidushobora kujya kuganira hamwe n’Abanyarwanda.”

Nk’umurongo ubutegetsi bwa Kinshasa bwahejejeho inguni, Lutundula yavuze ko kutaganira ku isenywa rya FDLR biterwa n’uko ngo u Rwanda rwanze guhagarika intambara ngo rwatangije muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi gishobora kwemera ko ingabo z’amahanga zifata ubutaka bwacyo noneho ngo abayobozi bacyo bajye gushyikirana.”

Lutundula yavuze ko intambara umutwe wa M23 uhanganyemo na Leta ya RD Congo ari iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kwica Abanyekongo.

Ati ” Niba Perezida Kagame ashaka gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro hano, nta kibazo ariko ntidukwiye kwica abantu.”

Yasabye Perezida wa Angola gutegeka Perezida Kagame gukura ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RD Congo ngo no guhagarika umutwe wa M23 badahwema gutwerera u Rwanda.

Ibyatangajwe na Minisitiri Lutundula bisa n’ibitesha agaciro inzira y’amahoro ya Nairobi na Luanda zemejwe ariko igihugu cye kikaba gikomeje kubitesha agaciro.

Ni ibishingiye ku kuyobya uburari kwa guverinoma ya RDC idashaka kugira byinshi ikora ku kibazo nyamukuru birebana n’umutwe wa FDLR.

Mu bihe bitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye amasezerano y’inzira z’amahoro ya Nairobi na Luanda, mu rwego rwo gukemura mu mahoro imvururu zashinze imizi mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW