Biciye mu kinyuranyo cya Wickets, ikipe ya Challengers Cricket Club yegukanye igikombe cya shampiyona T20 nyuma yo gutsinda IPRC-Kigali.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mukino wa Cricket, yasojwe ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, isorezwa ku kibuga Mpuzamahanga cya Gahanga.
Ikipe ya Challengers Cricket Club, ni yo yatsinze Toss (Guhitamo gutangira gutera udupira, Bowling cyangwa gukubita udupira, Batting) ari na ko babuza IPRC-Kigali gushyiramo amanota menshi.
Igice cya Mbere cyarangiye IPRC-Kigali, ishyizeho amanota 115 muri overs 20, Challengers ikaba yarasohoye abakinnyi icyenda (9 Wickets).
Ikipe ya Challengers yatangiye igice cya Kabiri isabwa amanora 116 ngo ibashe kwegukana igikombe, ariko ntibyayisabye gukina overs zose kuko muri overs 14 n’udupira tubiri yari imaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe ya IPRC-Kigali, kuko bari bamaze gushyiraho amanota 119, IPRC ikaba yarasohoye abakinnyi bane ba Challengers (4 Wickets).
Bamwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa.
Manishimwe Oscar (IPRC-Kigali): Uyu mukinnyi ni we wahize abandi mu gushyiraho amanota menshi (Best Bat), nyuma yo gushyiramo amanota 257 mu mikino irindwi. Yahembwe ibihumbi 100 Frw.
Martin Akayezu (Challengers): Uyu ni we wahize abandi mu bakinnyi batera udupira neza (Best Bowler), aho mu mikino irindwi yakuyemo abakinnyi 16 (16 Wickets). Nawe yahembwe ibihumbi 100 Frw.
Vicky Prajapati (Indorwa CC): Uyu yaje imbere mu basamye udupira twinshi (Best fielder). Yasamye udupira twasohoye abantu barindwi (7 Catches) mu mikino itandatu. Yahembwe ibihumbi 70 Frw.
- Advertisement -
Martin Akayezu (Challengers): Uyu musore yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa, maze ahembwa ibihumbi 200 Frw.
Nyuma yo kwegukana umwanya wa Kabiri, ikipe ya IPRC-Kigali yahembwe miliyoni 1 Frw mu gihe Challengers yegukanye igikombe yahembwe miliyoni 2 Frw.
UMUSEKE.RW