Gatete Jimmy yavuze icyatumye adakina i Burayi

Uwo Abanyarwanda bafata nka rutahizamu wa bo w’’ibihe byose, Gatete Jimmy uzahora mu mitima ya bo, yahishuye ko imvune yigeze kugira ziri mu byatumye adakina ku Mugabane w’i Burayi.

Uyu mugabo wabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuze ko yagize amahirwe yo gukina i Burayi inshuro zitandukanye ariko imvune ntizimubanire.

Ibi yabivugiye mu kiganiro “Urubuga rw’Imikino” cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2024.

Ubwo Gatete yari abajijwe impamvu atakinnye i Burayi, yasubije ko imvune zamwibasiraga ubwo yabaga ari mu igerageza, ariko yigeze gukinaho mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Portugal no mu Buholandi.

Yagize ati “Nagiye i Burayi. Sinakiniye amakipe uko nabishakaga. Amakipe makuru nagiye gukoramo igerageza, nagiraga imvune. Imvune ikamfata hafi amezi, ntaranasinya, bikarangira ntasinye. Namaze imyaka ine i Burayi. Imyaka ibiri ya nyuma nabashije kujya mu makipe mato ngo ndebe ko nagaruka. Nakinnye muri Portugal mu cyiciro cya Gatatu no mu Buholandi mu Cyiciro cya Gatatu.”

Muri iki kiganiro, Gatete yahishuye ko n’ubwo yavuye muri Mukura VS atijwe muri Rayon Sports mu 1997, ariko Gikundiro yakoze icyasaga n’uburiganya kugira ngo imwigarurire.

Ati “Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zasohokaga, zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze uburiganya, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, byanga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo.”

Jimmy Gatete yavuze ko umukino afata nk’uw’ibihe byose mu rugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga, ari uwa Mukura na KCCA yo muri Uganda.

Ati “Kuri njye, umukino wa Mukura VS ni ikipe y’i Bugande yitwa KCCA, wansigiye ibintu byinshi cyane.”

- Advertisement -

Muri iki kiganiro kandi, uyu rutahizamu w’Abanyarwanda yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose yakinanye na bo muri ruhago na we arimo.

Abo ni Murangwa Eugène, Ndikumana Hamad Katauti, Sibo Abdul, Kalisa Claude, Bizagwira Léandre, Jeannot Witakenge, Olivier Karekezi, Jimmy Mulisa, Gatete Jimmy, Mbonabucya Désire na Kabongo Honoré.

Gatete yakiniye amakipe arimo Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera, Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1.

Nyuma ya ho, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC, St George yo muri Éthiopie na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.

Gatete Jimmy afatwa nka rutahizamu w’Abanyarwanda w’ibihe byose

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW