Handball: Hagiye gukinwa irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mpera z’iki cyumweru, mu Rwanda hazakinwa irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ry’iminsi itatu rizakinwa kuva ku wa Gatanu, tariki ya 31 Gicurasi 2024, kugera ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, i Kigali.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda asanzwe yitabirwa amarushanwa, ndetse n’andi yo muri Tanzania na Uganda, ariko ataremeza ko azitabira.

Muri ayo makipe ashobora guturuka mu Bihugu by’abaturanyi, mu bagabo ni Makerere University, Prison Spears HC na UPDF zo muri Uganda, kongeraho Ngome na Nyuki zo muri Tanzania.

Mu bagore ho, UPDF HC, Prisons HC na Makerere University (itarabyemeza), ndetse na JKT yo muri Tanzania ni zo zishobora kuzitabira.

Mu makipe yo mu Rwanda azitabira, mu bagabo ni APR, Police, Gicumbi, UR Huye, Nyakabanda na UR-Rukara.

Mu bagore ni UR-Huye, UR-Rukara, Three Stars na Gicumbi WHC.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba muri Kamena 2023, Mu bagabo, Police HC yegukanye igikombe yigaranzuye Gicumbi HC yari ifite igiheruka, iyitsinze ibitego 41-39, mu gihe mu bagore ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ryisubije irushanwa nyuma yo guhigika Ngome HC yo muri Tanzania ku bitego 27-18.

Umwanya wa gatatu mu bagabo watwawe na APR HBC itsinze UR-Rukara ibitego 21-19, mu gihe mu bagore ISF Nyamasheke yawutwaye itsinze Kaminuza ya Kigali ibitego 26-11.

- Advertisement -

Umukino wa Handball mu Rwanda na wo wakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko watakaje abari abakinnyi n’abatoza 26 babarizwaga mu makipe ya Kabirizi, Zaza, Nyakabanda na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Mu mwaka ushize, mu bagabo, Police HC yegukanye igikombe itsinze Gicumbi HC ibitego 41-39. Mu bagore, ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo guhigika Ngome HC yo muri Tanzania ku bitego 27-18.

Ni irushanwa riba rikomeye
Irushanwa rizatangira mu mpera z’iki Cyumweru

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW