Harimo ibikorwaremezo: Imyaka 30 y’Iterambere ry’abatuye u Burengerazuba

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Isoko nyambukiranya mipaka rya Rugari

Abatuye Intara y’Iburengerazuba bavuga ko mu myaka 30 ishize hari byinshi bishimira bamaze kugezwaho, byahinduye ubuzima bwabo, Bimwe muri byo  harimo n’ibikorwaremezo.

Ku i kubitiro ry’ibyo bikorwa, hari umuhanda wa Kivu belt,uturere dutanu  muri turindwi tugize iyi Ntara  duhuriraho.

Abaturage bavuze ko mbere uyu muhanda utarakorwa neza bari mu bwigunge ndetse ko kuri ubu ubuzima bwahindutse nyuma yo gukorwa.

Uzabakiriho Phenias atuye mu karere ka Karongi  yagize. Ati” Uyu muhanda wahinduye ubuzima bwacu. Ubu mvuye hano i karongi nakoreshaga isaha imwe n’igice nkagera i Rubavu ariko ubu najya i Rusizi nkakoresha amasaha abiri gusa nkajya n’ikigali nkagaruka”.

Mu Murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, hari kubakwa umuhanda ureshya na Kilometero 32 ugeze kuri 97.1 kugira ngo wuzure.

Abatuye muri uwo Murenge batangiye kuwubyaza umusaruro nk’uko babwiye UMUSEKE.

Nyirahagenimana Gloriose atuye mu Mudugudu wa Mbisabasaba mu kagari ka Kiyabo yabwiye umunyamakuru ati “Tutarabona uyu muhanda twari mu bwigunge ntabwo twabonaga uko dusura imiryango yacu iri hirya no hino,Ubu byaracyemutse n’ikigali no muri Gatsibo nagezeyo kubera umuhanda ukoze neza.”

Mukandekezi Melanie acururiza mu isanteri ya Bweyeye, yavuze ko ari kubyaza umusaruro umuhanda bubakiwe n’umuriro w’amashanyarazi begerejwe.

Ati”Mbere twacanaga udutadowa, ibicuruzwa twabitumaga i kigali bikamara igihe mu nzira byarabuze, ubu umuriro waraje, ndacuruza byinshi, ndabitumiza bigahita bingeraho”.

- Advertisement -

Habiyambere Erneste ni umusaza w’imyaka 78 y’amavuko yemeza ko  bweyeye yahindutse.

Ati”Kuva navuka iwacu i Bweyeye niho mboneye amashanyarazi bwa mbere nogeye no kubona i kaburimbo ku nshuro ya kabiri“.

Hubatswe isoko nyambukiranyamipaka…

Mu karere ka Nyamasheke hubatswe isoko nyambukiranya mipaka rya Rugari.

Ryubatse mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Rikaba rihuza abaturage b’ibihugu by’uRwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 ryuzura mu mwaka wa 2020 ritangira gukorerwamo muri uwo mwaka.

Ryubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi  binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri MINICOM.

ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari zisaga 2 .7 Frw).

Karongi begerejwe amazi…

Mu karere ka Karongi bamaze kugezwaho  amazi meza ku  ku kigero cya 85%, uyu mwaka urarangira ari 100%.

Hari n’uruganda rukora amato agezweho n’amahoteli agezweho.

Ibigo by’Imari i Rutsiro…

Mu karere ka Rutsiro ho begerejwe ibigo by’imari nka imirenge Sacco nta muturage ukibika amafaranga mu mweko.

Mu karere ka Nyabihu hubatswe umuhanda wa Kaburimbo wa fidaload ya Gishwati w’ibilometero 93,ni naho honyine mu gihugu hubatswe ishuri rya Acording Academy riri kuzamura ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Intara y’iburengerazuba Hon.Dushimimana Lambert yijeje abaturage ko kubagezaho ibyiza bikomeje , abashishikariza kubifata neza no kubibyaza umusaruro.

Ati”Turakangurira  abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa byose.”

Muri iyi ntara y’iburengerazuba yagejwejwemo ibikorwa by’inshi by’iterambere,ahagejejwe imihanda hafi ya hose , iyo mihanda yanahawe amatara yo ku mihanda.

Bumwe mu mato agezweho ari gukorerwa i Karongi

Ishuri Rwanda according Academy rizwiho gutanga amasomo yihariye y’ikoranabuhanga
Hon.Guverineri Dushimimana Lambert avuga ko abaturage bakigezwaho iterambere
Abatuye Bweyeye bavuye mu bwigunge kubera umuhanda

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW i Burengerazuba.