Huye: Ugurira ‘Umuzunguzayi’ azajya abiryozwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo kujya buca amande y’ibihumbi 10, umuntu wese uzafatwa agura ibicuruzwa n’umuzunguzayi.

Mu mujyi wa Huye hagaragara ubucuruzi bwo ku muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi, aho usanga abacuruzi bagendana ibucuruzwa mu ntoki, mu ndobo cyangwa mu mabase.

Ibyo bicuruzwa byiganjemo imbuto zirimo avoka, indimu, inanasi, imineke, hakaba hari abandi bacuruza imyenda n’inkweto n’abandi bacuruza ibyo kurya mu ndobo birimo amandazi n’ibiraha.

Abakora ubwo bucuruzi bavuga ko ikibatera kujya mu muhanda ari ubushobozi buce butatuma bajya mu masoko kuko igishoro kidahagije.

Abaganiriye na UMUSEKE bagize bati ” Twebwe icyo dusaba ni uko Leta yadutera inkunga natwe tukaba twava mu muhanda, tubonye igishoro twava hano tukajya mu isoko tugacuruzanya nk’abandi tukiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ubuyobozi buzi icyo kibazo ko kandi bukangurira abo bazunguzayi kwishyira hamwe ngo bafashwe

Ati “Iby’ubuzunguzayi tugerageza ku bafasha no kubashyira hamwe, muri iri soko ry’Abisunganye, murabizi ko abadamu bemeye kujya mu isoko bahawe igishoro ubu bameze neza barakora ubucuruzi.”

Meya Sebutege yavuze ko indi ngamba ubuyobozi bwafashe mu guca ubuzunguzayi ari uguhana umuntu uzafatwa agurira umuzunguzayi.

Yongeyeho ko Inama Njyanama y’Akarere yemeje amande y’ibihumbi 10 nk’ibihano bizacibwa ufatwa agurira umuzunguzayi ndetse n’ibyo yaguze akabyamburwa.

- Advertisement -

Uyu muyobozi yashishikarije abakora ubwo buzunguzayi kwegera ubuyobozi, kuko hari gahunda Akarere gafite ko gufasha ab’imikoro macye.

Ati ” Twajyaga tubaha guhera ku mafaranga ibihumbi 100, ariko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yemeye ko duha abaturage inguzanyo y’ibihumbi 200″.

Abakora ubuzunguzayi uretse kwikomwa n’ubuyobozi ko bakora ubucuruzi butemewe, banikomwa n’abandi bacuruzi bakorera mu mazu yabugenewe ko bitwaza ko nta musoro batanga bigatuma bacuruza ibicuruzwa ku giciro cyo hasi, ibituma abacururiza mu isoko babura abaguzi.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i Huye