Mémorial Rutsindura igiye kuba ku nshuro ya 20

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka Rutsindura Alphonse rizahuriza hamwe amakipe 50, arimo n’ayo mu Bihugu by’abaturanyi, bahatanira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Irushanwa rya “Tournoi Mémorial  Rutsindura” ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ku bufatanye n’urugaga rw’abaharerewe ‘ASEVIF: Association des Anciens Séminariste de Virgo Fidelis’, mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange mu 1994.

Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro yaryo ya 20, tariki ya 8 n’iya 9 Kamena 2024, ku bibuga byo mu Karere ka Gisagara n’i Huye, ahazifashishwa ibiri mu bigo by’amashuri bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare na Kaminuza y’u Rwanda.

Amakuru ajyanye n’iri rushanwa ryegereje, yatangarijwe mu kiganiro abariteguye bagiranye n’itangazamakuru, ku wa Kabiri, tariki 28 Gicurasi 2024, muri Century Park Nyarutarama.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka uyobora Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, yatangaje ko bishimira aho irushanwa rigeze kuri ubu, kuko risigaye ryitabirwa n’amakipe menshi.

Ati “Uyu mwaka dufite amakipe 50 amaze kutwemerera ko azaza. Iyo rero utegura irushanwa abaryitabira bakaba benshi wumva wishimye. Muri ayo makipe, amakipe yose akomeye muri iki gihugu yamaze kutwemerera ko azaza, bigaragaza agaciro baha iri rushanwa.

Padiri Jean de Dieu kandi yavuze ko muri uyu mwaka hari udushya bazanye turimo imikino itari isanzwe ikinwa muri iri rushanwa. Ati “Agashya karimo, nk’umwaka ushize Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) yaratunaniye kuyishyiramo, ariko uyu mwaka byarakunze.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ugufata abana batoya bakagira umwanya wihariye wo gukina, bakazaza ku itariki 2 [Kamena] na bo bagafata umunsi wose ari bonyine, bakagira imikino myinshi yo gukina, kandi bizatuma n’abana bato bakunda imikino bitewe n’uko bahawe umwanya uhagije wo gukina.”

Uyu mupadiri kandi yavuze ko bitewe n’uko abaterankunga biyongereye, amafaranga y’ibihembo yazamutseho ibihumbi 250 Frw, ugereranyije no mu myaka yabanje, bityo kuri ubu aba mbere bakazahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Amakipe umunani yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n’andi umunani yo mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, amakipe 10 yo mu mashuri yisumbuye, amakipe 11 yo mu cyiciro rusange, amakipe 10 yo mu mashuri abanza, n’amakipe 10 y’abakanyujijeho (Veterans) yamaze kwemeza ko azitabira.

Uretse amakipe yo mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya na Uganda ashobora kuzitabira iri rushanwa n’ubwo bitaremezwa neza, hari amakipe akomeye mu mukino wa volleyball mu Rwanda yo yamaze kwemeza ko azitabira.

Ayo makipe arimo amakipe ane aherutse gukina playoffs mu bagabo ariyo APR VC yatwaye igikombe, Kepler VC yabaye iya kabiri, REG VC yabaye iya gatatu na Police VC.

Mu bari n’abategarugori na ho amakipe arimo APR WVC yatwaye igikombe cya shampiyona, Police WVC yabaye iya kabiri na RRA WVC yabaye iya gatatu zose zamaze kwemeza ko zizitabira iri rushanwa.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa riheruka kuba, Police VC yari yatwaye Igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore cyari cyegukanwe na APR WVC.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Yanabaye kandi Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.

Amashuri yisumbuye yitabira iri rushanwa
Ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi
Ni irushanwa rigaragaza impano z’abakinnyi
Amakipe manini aba ari mu irushanwa
Abakiri bato baba bari iri rushanwa

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW