Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kumva abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja.
Umutangabuhamya wumviswe yumvikanaga ijwi ryahinduwe ariko abari mu rukiko batamubona.
Umutangabuhamya yavuze ko yafunzwe mu cyahoze cyitwa gereza imyaka icumi azira ibyaha bya Jenoside.
Umutangabuhamya yavuze ko Jean Paul Micomyiza yatanze ibikoresho birimo imbunda, imyenda ya gisirikare, grenade akabiha interahamwe ngo zice Abatutsi.
Umutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko azi Micomyiza mu gihe cya jenoside na mbere yaho akavuga ko yatanze amabwiriza abatutsi baricwa kandi ubwe nawe yishe Abatutsi.
Muri rusange umutangabuhamya yavuze ko Jean Paul Micomyiza yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi i Butare.
Umutangabuhamya kandi yamushinjije ko yari mu bakoraga urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa.
Jean Paul Micomyiza uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside we aburana ahakana .
Ibyaha ashinjwa bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Butare ubu ni mu karere ka Huye.
- Advertisement -
Hari amakuru avuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, Micomyiza Jean alias Mico ntaratangira kwiregura.
Ikindi kandi humvwa abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja ntiraharamenyekana niba Micomyiza ubwe nawe yaba afite abamushinjura ku buryo nabo bazatanga ubuhamya.
Yunganiwe na Me Karuranga Salomon na Me Mugema Vincent akaba afungiye mu igororero rya Nyanza ryubatswe ahitwa i Mpanga.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW