Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Kabera Védaste wari Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo , gufungwa imyaka ine agatanga n’Ihazabu y’ibihumbi 40Frw .
Kabera Védaste ashinjwa guha Umugenzacyaha ibihumbi icumi (10000frw) kuri dosiye ijyanye no guhoza ku nkeke Umugore we yabazwaga.
Mu kwiregura Kabera Védaste yari yabwiye Urukiko ko ayo mafaranga yari ayo kwicira isari uwo Mugenzacyaha kubera ko bari baruhanye kandi ko ibyo yari yamusobanuriye byari byarangiye ndetse yabishyizeho Umukono, aramureka arataha.
Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki ya 30 Gicurasi 2024.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo uwayihawe adakora ikiri mu nshingano ze, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ine ari mu Igororero n’ihazabu y’amafaranga 40.000frw.
Rwamutegetse gutanga iyo hazabu mu gihe kitarenga Umwaka urubanza rubaye ndakuka.
Urukiko rwategetse ko amafaranga 9750 frw yafatiriwe ashyirwa mu isanduku ya Leta..
Rwavuze ko asonewe gutanga amafaranga y’ibyakozwe mu rubanza kuko afunzwe.
Muhanga: Urukiko rwategetse ko Kabera akomeza gufungwa
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.