Papa Francis yasabye imbabazi Abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye imbabazi kubera imvugo yakoresheje igafatwa nko kuvuga nabi abaryamana nabo bahuje ibitsina bazwi nk’Abatinganyi.

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani birino Corriere della Sera na La Repubblica, byatangaje ko ku ya 20 Gicurasi, ubwo Papa yari mu nama n’Abasenyeri yavuze ijambo ryafashwe nko kwibasira no kuvuga nabi Abaryamana nabo bahuje ibitsina.

Ngo icyo gihe Papa yasabye Abasenyeri kutakira abakundana nabo bahuje ibitsina mu gihe baje gusaba kwigira Ubusaseridoti, ngo yanakoresheje ijambo ry’Igitariyani ‘frociaggine’, rivuga nabi abo bakundana nabo bahuje ibitsina.

Itangazo ryasohowe na Vatican rivuga ko Papa atigeze agambirira kubabaza cyangwa gukomeretsa mu magambo abaryamana bahuje ibitsina, kandi ko asabye imbabazi abumva ko bababajwe no gukoresha iryo ijambo nk’uko byatangajwe n’abandi.

Vatican ivuga ko kandi Papa we ubwe yabivuze inshuro nyinshi ko mu Kiliziya hari umwanya wa buri wese nk’uko mu Isi hari abantu bose.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW