Perezida wa Repubulia Paul Kagame yatanze ikizere ko Afurika ari hamwe mu myaka micye iri imbere hazaba hari iterambere kandi ryihuse.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024 , mu nama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye guhuza ijwi kandi bakagirana ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika ibereye bene yo kandi bidakwiye kuba amasigaracyicaro.
Umukuru w’igihugu yatanze ikizere ko Abanyafurika nibahuriza hamwe, uyu mugabane mu myaka micye iri imbere uzaba ufite iterambere ryihuse.
Ati “Ni gute umuntu waba ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi, yashyira ku ruhande umugabane wacu? Mu bifatika, urebye ku bihari, mu myaka micye, ahantu honyine hazaba hari iterambere ryihuse ni muri Afurika, ni ho honyine. Ni no ku nyungu z’abandi kuko iterambere ryayo rijyana n’iterambere ry’Isi yose.”
Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye.
Ati “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza.”
Umukuru w’Igihugu asanga Isi nayo ubwayo ifite inyungu nyinshi mu iterambere rya Afurika ariko abatuye uyu mugabane bakwiye guhuza.
Yagize ati “Inyungu za Afurika n’iz’ibihugu biri kuri uyu mugabane, zigomba kwitabwaho bitangiriye kuri twe.”
- Advertisement -
Yakomeje ati “ Inshuro nyinshi tuvuga ku guhuza ijwi kandi rigomba kumvikana neza, mu buryo bukwiye. Ibyo bizabaho, nidutekereza ku gukorera hamwe, kugira abaduhagarariye bitari imibare gusa ahubwo bikanyura mu kuvuga dushize amanga kandi tukihagararira aho kugira abandi bantu baduhagararira.”
Usibye Perezida Kagame uri mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, irimo kandi William Ruto wa Kenya, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Hassan Sheikh Mohamud uyobora Somalia.
IVOMO: RBA
UMUSEKE.RW