Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Kenya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Wiliam Ruto uri mu Rwanda mu nama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, Africa CEO Forum.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, ku rubuga rwa X, byavuze ko abakuru b’ibibihugu baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’ibibazo byo mu Karere.

Kuri uru rubuga rwa X, Wiliam Ruto wa Kenya, yavuze ko “ U Rwanda na Kenya bafitanye umubano ukomeye kandi n’abaturage ubwabo babanye neza. Ibihugu byacu byombi, bishyize imbere  inyungu z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Abitabiriye isozwa ry’Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, baganiriye ku byafasha Afurika kuba umugabane ufite urwego rw’inganda rukomeye kandi ruteye imbere.

UMUSEKE.RW