Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje hari umushinga ugiye guha inkunga amatsinda, kompanyi cyangwa Koperative z’urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije guhangana n’imihandagurikire y’ikirere.
Mu Itangazo ryasohowe na RAB kiri uyu wa 15 Gicurasi 2024, rivuga ko umushinga “Sustainable Agrıculture Intensıfication and Food Security Project (SAIP II)” wateganyirije urubyiruko inkunga y’ibikoresho byo kuhira (Mobile irrigation kits) mu rwego gufasha abahinzi kubona serivisi zo kuhira imyaka.
Itangazo rivuga ko iyo nkunga izaba igizwe ahinini n’imashini zuhira (irrigation pumps), indasamvura nini (big rain guns) n’ibindi bikoresho byimukanwa bifite ubushobozi bwo kuhira ubuso bugera kuri
hegitari 20 ku munsi.
Kugira ngo amatsinda, Kompanyi cyangwa Koperative z’urubyiruko zihabwe iyo nkunga agomba kuba afite ubumenyi mu buhinzi no kuba basanzwe bakora ibikorwa by’ubuhinzi birimo no kuhira imyaka.
Kuba ari itsinda ryemewe n’amategeko agenga imikorere ya buri cyiciro kandi byemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.
Ayo matsinda kandi agomba kugira umubare w’abanyamuryango bagera nibura ku 10 bafite inzego z’ubuyobozi.
Kugira nibura abanyamuryango batatu bafite ubumenyi bwa tekinike zo kuhira (rrigation skills), ubuhinzi (agronomy), amashanyarazi n’ubukanishi rusange (electrical’mechanical engineenng) bigaragazwa nibura n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru ya kaminuza (A1).
Guhabwa iyi nkunga bizagaragazwa n’inyandiko y’umushinga (business plan) igaragaza serivisi zizatangwa mu kuhirira ababikeneye.
Kwerekana uruhare muri uwo mushinga (ibikoresho byo kuhira) mu mafaranga angana na 30°% mu gushyira mu bikorwa umushinga mu buryo burambye.
- Advertisement -
RAB isaba ko urwo rubyiruko ruzaba rukorana neza n’ibigo by’imari ibyo bikazemezwa n’icyemezo cyo kuba nta mwenda utarishyurwa.
Abashaka iyi nkunga bazohereza inyandiko zabo ziyisaba ku cyicaro gikuru cy’umushinga SAIP II ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, rukaba rufite imishinga irenga 1,300.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW