RD Congo: Abantu 35 baguye mu gitero cyo mu nkambi barashyingurwa

Muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gcurasi 2024,bagiye gushyingura abantu 35 baguye mu gitero cyo mu nkambi ya Mugunga.

Umuvugizi wa leta ya Congo,Patrick Muyaya, yasabye abaturage ba Goma “kuza ari benshi bambaye imyenda y’umukara” mu muhango wo gushyingura zishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga mu ntangiriro z’uku kwezi.

Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ko none ku wa gatatu ari “umunsi w’icyunamo kuri Congo”, yanditse kandi ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ati “Amaraso yabo araririra guhorerwa”.

Gushyingura aba bantu, biganjemo abagore n’abana, byagombaga kuba ku cyumweru ariko byigizwayo kuko imirimo yo gutegura aho bazashyingurwa yari itararangira.

Umuhango wo gushyingura abo bantu none ku wa gatatu biteganyijwe ko ubanzirizwa no kubasezeraho n’amagambo y’abategetsi n’imiryango yabo kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, mbere yo kwerekeza ku irimbi rusange bateguriwe.

Radio Okapi ivuga ko bari bushyingurwe ku irimbi rusange riri ahitwa Rwanguba muri teritwari ya Nyiragongo hanze gato y’umujyi wa Goma, ahakunze kwitwa “cimetière des blancs” cyangwa mu Kinyarwanda “irimbi ry’abazungu” kuko hashyinguye bamwe mu bazungu n’abirabura bishwe mu ntambara ya kabiri y’isi.

Umubare w’abishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga wavuye ku bantu icyenda bari batangajwe mbere, urazamuka ugera ku bantu 35, n’inkomere zibarirwa muri za mirongo nk’uko abategetsi b’Intara ya Kivu ya Ruguru babivuga.

Congo ishinja M23 ivuga ko ari  inyuma  y”iki gitero  mu byabo muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo, na Masisi.

M23 yahakanye kurasa kuri iyo nkambi, kandi u Rwanda ruhakana ruvuga ko rudafasha umutwe wa M23.

- Advertisement -

Patrick Muyaya yavuze ko ibyakorewe izo mpunzi ari “icyaha cy’intambara kuko cyakorewe abantu bari mu nkambi y’abavuye mu byabo”.

Kugeza ubu nta perereza ryigenga rirakorwa ryakwemeza abarashe kuri iyi nkambi ya Mugunga. M23 n’ingabo za leta bitana ba mwana.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW