Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rwabwiye ko amahirwe yo kwihangira imirimo ahari, ko guhindura imyumvire ari yo nzitizi bamwe bagifite.
Ibi Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwabivugiye mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yabaye kuri uyu wa gatanu Tariki ya 24Gicurasi 2024.
Muri iyi Nteko Urubyiruko rwahawe ikiganiro na bamwe babashije kwihangira imirimo bahereye ku gishoro cy’amafaranga macye, ubu bakaba bageze ku bikorwa byinshi birimo gutangiza amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro y’igenga.
Abatanze ibiganiro bagarutse ku mbwirwaruhame z’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bushishikariza urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka no guhera kuri bicye bahabwa, bakabibyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ashingiye ku mibare y’Urubyiruko ari imbaraga Igihugu gifite akarusaba guhindura imyumvire bakabyaza ayo mahirwe bahawe umusaruro ufatika.
Ati “Urubyiruko rwo mu Rwanda ruteze amatwi rugashyira mu bikorwa impanuro z’Umukuru w’Igihugu ndetse n’izindi Nzego bakuramo icy’ingenzi ubundi bagatera imbere.”
Meya Habarurema avuga ko kwihangira imirimo bidasaba ibintu bihambaye, ahubwo ari ugufatira urugero kuri bagenzi babo bahereye ku gishoro gito , bakaba bageze ahashimishije.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango, Kabugarama Shadrack,avuga ko ibibazo by’amakimbirane mu miryango, ubushomeri n’ubukene,bihangayikishije rumwe mu rubyiruko.
Ati “Ibyo bibazo bituma hari abacikiriza amashuri bakishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi.”
- Advertisement -
Kabugarama avuga ko bemera ko bahawe amahirwe ariko ubuyobozi bugomba kongeramo imbaraga mu kwigisha Imiryango ibanye nabi kugira ngo urubyiruko ruyibarizwamo rubashe gutera imbere.
Ati “Kubaka ejo heza ni uruhare rwacu, niyo mpamvu dusaba ko ibindi bitaduturutseho Ubuyobozi bwadufasha kubikemura.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Busabizwa Parfait, avuga ko muri gahunda ya guverinoma ya NST1 y’imyaka irindwi, bamaze guhanga imirimo igera kuri miliyoni n’ibihumbi 300.
Ati “Igihugu cyari cyihaye intego yo guhangira urubyiruko imirimo igera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atanu, ariko icyorezo cya COVID 19 gikoma mu nkokora iyo gahunda.”
Insanganyamatsiko muri iyi Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko igira iti “Ndi urubyiruko, ejo hanjye ni njyewe uhagena.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango