Rutsiro: Abaturage batatu bishwe n’ibiza basezeweho

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwihanganishije imiryango iheruka kubura abaturage batatu bazize Ibiza byatewe n’imvura yaguye kuwa 30 Mata2024.

Ubu butumwa bwatanzwe mu gushyingura abana babiri bo mu murenge wa Mushonyi bagwiriwe n’inzu ndetse n’umuturage wo mu murenge wa Boneza wakubiswe n’inkuba.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X ubuyobozi bwihanganishije iyi miryango busaba abari ahateza ibyago kuhava bubizeza ubufasha.

‘” Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije imiryango y’Abaturage 3 bitabye imana kubera ibiza. Burakomeza gushishikariza abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.”

Bwakomeje bugira buti”Abo bigaragara ko badafite amikoro, ubuyobozi bwiteguye kubakodeshereza amacumbi mu gihe gikwiye’”.

Kuri uyu wa gatatu umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza bifatanyije n’abaturage babuze ababo mu kubaherekeza no kubashyingura.

Uretse mu karere ka Rutsiro iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye birimo n’Akarere ka Musanze, yatumye umugezi wa Mpenge wuzura bibangamira ubuhahirane bw’abatuye mu Murenge wa Muhoza, by’umwihariko abaturage bava mu Kagari ka Cyabararika bajya mu mirimo mu Mujyi wa Musanze.

Amakuru aturuka mu Karere ka Burera aravuga ko inzu 7 zasenyutse burundu, naho 15 zirangirika.

umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yifatanije n’abaturage babuze ababo
umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yijeje abaturage ubufasha

OLIVIER MUKWAYA 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Rutsiro