Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana ntirukozwa ibyo kwipimisha Virusi itera SIDA keretse gusa iyo habaye impamvu zirimo kubaka urugo cyangwa uburwayi.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 3% by’abanyarwanda bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 49 bafite Virusi itera SIDA. Ni mu gihe ubwandu bushya buhagaze kuri 0.08% muri aba 35% bakaba ari urubyiruko.
Ni mu gihe rumwe mu rubyiruko usanga rufite amakuru kuri SIDA ndetse n’urundi usanga ntacyo rukeneye no kubimenyaho.
Uwitwa Kalisa Mustapha, avuga ko abizi ko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe no guhererekanya ibyuma bikomeretsa.
Avuga ko atinya kujya kwipimisha Virusi itera SIDA kuko ngo bamufata nk’indaya.
Ati ” Nzajyanayo n’uwo nzaba ngiye kugira umugore kandi nabwo nabinsaba naho njye rwose sinamugora.”
Mutuyimana Viviane we avuga ko bamwe mu rubyiruko batinya kwipimisha Virusi itera SIDA kuko ngo basanze baranduye bakwitakariza icyizere cyo kubaho.
Ati “Twifuza ko hajya haba ubukangurambaga buhoraho kugira ngo abinangira kwipimisha Virusi itera SIDA babigire umuco.”
Dr Placide Nshizirungu, Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Rwamagana, avuga ko muri aka Karere hagenda hagaragara ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko.
- Advertisement -
Ati ” Niyo mpamvu dukora ubukangurambaga, tugasobanurira urubyiruko uko SIDA yandura, ibimenyetso byayo, kubakangurira kwipimisha ndetse n’ibindi.”
Imibare itangazwa n’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko muri aka karere abagera ku 9,280 aribo bafata imiti y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
Dr Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko hatangijwe ubukangurambaga bwateguwe na MINISANTE, RBC n’abandi bafatanyabikorwa bugamije gukangurira urubyiruko kwipimisha Virusi itera SIDA.
Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko nimwe hazaza heza h’uru Rwanda, Irinde Virusi itera SIDA, Ipimishe uyu munsi”
Dr Ikuzo avuga ko imibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo yibasiwe cyane n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ugereranyije n’izindi Ntara z’u Rwanda.
Ati “ Iyo tugaruye ubukangurambaga abantu barongera bagakanguka bakamenya ko icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye.”
Avuga ko ubu bukangurambaga bwitezweho gushishikariza abantu kwitabira gahunda yo kwipimisha Virusi itera SIDA no gusobanukirwa byimbitse ingamba zashyizweho mu guca intege ubwandu bushya.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko ubu bukangurambaga buzibanda ku rubyiruko kuko arirwo ruri kwibasira cyane n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW