SADC yateguje kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, ufite ingabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo, wateguje kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 ushinja kwica abasivile.

Itangazo SADC yasohoye ivuga ko yamagana igitero “cyagabwe na M23 ku baturage bahunze intambara mu burasirazuba bwa Congo”.

Amabombe yaguye ku nkambi ya Mugunga ku wa Gatanu yahitanye abaturage b’abasivile 16 hakomereka abandi 30 nk’uko SADC ibivuga.

SADC ivuga ko yamagana icyo gitero cyakozwe ku nkambi ya Mugunga, ikavuga ko cyagize ingaruka ku baturage biganjemo abagore n’abana.

Uyu muryango uvuga ko kurasa ku basivile ari ikwica amategeko mpuzamahanga igenga kiramwa muntu, n’amahame yayo.

Itangazo rivuga ko ingabo za SADC ziri mu mutumwa bwiswe SAMIDRC zifatanyije n’iza Congo, FARDC zizagaba ibitero bigamije gusenya M23, no gutuma amahoro n’umutekano biboneka, hakabaho uburyo bwo kurinda abasivile n’ibyabo ngo batongera kugabwaho ibitero.

ISESENGURA

Ibyo bitero ngo bizafasha gufungura imihanda no kurinda abaturage bavuye mu byabo kubera intambara.

- Advertisement -

SAMIDRC ngo izubahiriza amategeko mpuzamahanga mu kugaba ibyo bitero, ndetse n’amategeko ya Congo.

Ibitero bya bombe zaguye ku nkambi ya Mugunga mu mwajyaruguru y’umujyi wa Goma ntibyavuzweho rumwe, MONUSCO yasohoye itangazo isaba Leta ya Congo kurinda abasivile.

Abaturage bo mu nkambi ya Mugunga bashinje ingabo z’u Burundi, iza Congo n’iza SADC kubagira agakingirizo mu mirwano yabo na M23 bigatuma amabombe abagwaho.

Hari n’abavuze ko Leta ya Congo ari yo yarashe ku baturage, ndetse abagiye kwigaragambya na bo abasirikare barabarashe.

America yo binyuze mu ishami rishinzwe Africa, yashinje ingabo z’u Rwanda na M23 kurasa biriya bisasu, ariko byateje impaka bavuga ko amagambo yakoreshejwe na biriya biro arimo guhubuka.

Ibisasu byaguye mu nkengero za Goma byahitanye abasivile

UMUSEKE.RW