U Rwanda rubitse amabuye abiri  yavuye mu kwezi no  mu isanzure 

U Rwanda rubitse amabuye abiri arimo irya Kibonumwe ryavuye mu Isanzure irindi riva mu kwezi , ayo yose ari mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije mu karere ka Karongi.

Ubwo itsinda ry’abanyamakuru n’Urubyiruko rw’Abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije(REMA) basuraga Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije beretswe amabuye abiri yavuye mu isanzure no mu kwezi agwa ku butaka.

Umukozi ushinzwe kurebera abashyitsi mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije,Nkusi Célestin,avuga ko bamwe mu basura iyi Ngoro batungurwa no kubona ibyo bumvishaga amatwi ariko  batarabibonesha amaso, harimo ibuye rya Kibonumwe ryavuye mu rusobe rw’izuba agongana n’andi mabuye bituma rimwe muri iyo rigwa ku musozi wa Ruhanga mu Murenge wa Cyeru mu  Karere ka Burera  icyo gihe hari mu mwaka wa 1976.

Nkusi avuga ko iyo Kibonumwe yatoraguwe iba Umutungo ugomba kubikwa mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bazajya basura bakarihasanga.

Ati “Isi ifite ubushobozi bwo gukurura ibintu byose biciye mu nzira yayo bikaba byagwa ku isi.”

Uyu mukozi  avuga ko  iyo ayo mabuye agonganye avamo ibishashi bimwe bikagwa ku isi harimo n’iri ryaguye mu Majyaruguru y’uRwanda.

Nkusi avuga kandi ko ryamanutse ryaka rigwa mu mirima abaribonye bahamagara Inzego zirarijyana basanga ripima amagarama 456.

Avuga ko hari irindi buye ryabonywe n’icyogajuru cy’Abanyamerika ubwo bajyaga mu kwezi bakuramo ibiro  25 by’amabuye bayakwirakwiza mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’Isi harimo n’uRwanda.

Ati “Ntabwo bayatanze nk’impano ahubwo ku isi hariho intambara y’ubutita Amerika iyatanga nk’ikimenyetso cyo kwiyunga ku ibihugu kugira ngo intambara ibashe guhagarara.”

- Advertisement -

Niyonkuru Patrick wiga muri Kaminuza ya East Africa Ishami ry’Itangazamakuru avuga ko ibuye rya kibonumwe n’iryavuye mu kwezi yabonye, yabyigaga mu ishuri  ariko atarayabona.

Ati”Namenye ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese, nabonye kandi amabuye abiri yavuye mu isanzure no mu kwezi akaba ari mu Rwanda’.”

Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije ,Uwimana Aloys avuga ko muri iyi Ngoro harimo ibice bitandukanye bigizwe n’ingufu abanyarwanda  bifashishaga bateka, bashyusha cyangwa babonesha byangizaga ibidukikije.

Ati “Ubu twereka abadusura ko hari ibindi bikoresho bakwiriye kwifashisha bateka bitangije ibidukikije.”

Uwimana avuga ko muri iyi Ngoro bahafite Umutungo kamere uRwanda rufite kugeza ubu ndetse n’ibimera bivura indwara zitandukanye bimwe muri ibyo bikaba  biri hafi yo kuzimira abantu bagomba kubungabunga mu buryo buhoraho.

Ubuyobozi bw’iyi Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije mu Karere ka Karongi buvuga ko nta handi mu Rwanda wasanga ayo mabuye yombi.

Umukozi ushinzwe kurebera abashyitsi(Guide) Nkusi Célestin avuga ko mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije bahafite byinshi birimo n’amabuye abiri.
Ibuye ryatanzwe n’Amerika nk’ikimenyetso cyo kwiyunga ku ibihugu rivuye mu Kwezi
Mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije harimo n’ibimera.
Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije Uwimana Aloyis avuga ko muri iyi Ngoro harimo inyigisho zafasha abanyarwanda kubungabunga ibidukikije.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Karongi.