U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu mikino Paralempike

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yisanze mu itsinda B hamwe na Brésil, Slovenie na Canada mu Mikino Paralempike muri Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) izaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Iyi mikino izahuriza hamwe amakipe 16 mu byiciro byombi, izakinwa kuva tariki ya 29 Kanama kugera tariki ya 7 Nzeri, ikazabera i Paris mu Bufaransa.

Amatsinda yakozwe hashingiwe kuko amakipe ahagaze ku rutonde rw’Isi rwa tariki ya 1 Werurwe 2024, uretse u Bufaransa buzakira iyi mikino bwahise bushyirwa mu itsinda rya mbere.

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore iri mu itsinda B ihuriyemo na Brésil ifite umudali w’umuringa mu mikino iheruka, Canada ndetse n’igihugu cya Slovenie.

Itsinda A ryo ririmo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibitse umudali wa zahabu wa  2020 mu mikino yari yabereye i Tokyo, u Bushinwa bubitse umudali w’ifeza ndetse n’igihugu cy’u Butaliyani.

U Rwanda rwabonye itike yo guhagararira Afurika muri iyi mikino nyuma yo gutwara Shampiyona Nyafurika rutsinze Kenya amaseti 3-0 mu mikino yabereye i Lagos muri Nigeria muri Gashyantare, rutwara iyi shampiyona ku nshuro ya gatatu rwikurikiranya, ikaba iya kane yayo muri rusange.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kandi Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yitabira imikino Paralempike muri Sitting Volleyball.

U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Brésil mu mikino Paralempike y’Abagore

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW