U Rwanda rwasobanuye ko umukozi wa Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu gihugu ari uko yari yatanze amakuru atari yo ku bashinzwe abinjira n’abasohoka.
Human Right Watch yari yatangaje ko inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wabo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Mu itangazo u Rwanda rwasohoye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, rwagaragaje ko uwo uhagarariye HRW yashatse kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu .
Itangazo rigira riti “Uhagarariye Human Right Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda nyuma y’uko ananiwe kugaragaza impamvu y’uruzinduko rwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.”
“Nta mikoranire ihari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na HRW mu gihe cy’imyaka myinshi ishize, nta mikoranire yemerera HRW gukorera mu Rwanda. Mu gihe ikomeje guhimba raporo yirengagiza ukuri ku Rwanda, bashobora kubikora batadusura ku gahato cyangwa ngo babe bari mu Rwanda.”
Umuryango wa Human Right Watch mu bihe bitandukanye utangaza raporo ku Rwanda zivuga ko ruhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Mu mwaka wa 2008 HRW yahagaritse gukorera mu Rwanda nyuma y’igihe itangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, ariko iperereza rikagaragaza ko atari ukuri.
UMUSEKE.RW
- Advertisement -