Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibiganiro n’uwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gen. Christian Tshiwewe Songesa.
Ibiganiro byabo byabereye mu gace ko muri Congo kegereye urubibi rwa Uganda ahitwa Kasindi.
Mu byo baganiriye harimo ibikorwa bya gisirikare ibihugu byombi bihuriyeho byo kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa ADF, byitwa Operation Shujaa.
Ibi bikorwa byumvikanyweho hagati ya Uganda na DRCongo mu mwaka wa 2021 bigamije kurwanya umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera muri Kivu ya Ruguru.
Hashize igihe uyu mutwe wongereye ibitero byibasira abasivile. Muri Mata 2024, ADF yigambye kwica abaturage b’abasivile bagera kuri 40 mu gace ka Beni, muri Kivu ya Ruguru.
Mu biganiro bagiranye abagaba bakuru b’ingabo biyemeje gukomeza ubufatanye.
Ni rwo rugendo rwa mbere Gen Muhoozi Kainerugaba akoreye muri Uganda kuva yagirwa Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda.
Ku Cyumweru nibwo abagaba bakuru b’ingabo bungirije b’ibi bihugu bahuriye i Beni, Gen Jacques Ychaligonza na Gen Kayanja Muhanga bareba umusaruro ibikorwa byo kurwanya ADF bimaze kugeraho.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW