Hamida Chatur Kamerhe umugore wa Vital Kamerhe yateye isengesho ry’amazamuka nyuma y’urufaya rw’amasasu hagati y’abarinda urugo rw’abo n’abigambye gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Hamida Chatur Kamerhe yavuze ko mu rukerera rwo ku Cyumweru, yabyukijwe n’umugabo we Kamerhe, ubwo yari amaze kumva amasasu hanze y’urugo ahagana saa kumi z’igitondo.
Yavuze ko abateye urugo rwa bo barashe ubudahagarara buri kintu cyose kinyeganya, bishe abarinzi babo babiri.
Muri uko kurasana, umwe mu ngabo zibarinda nawe yabashije kwica umwe mu babateye.
Hamida yavuze ko mbere y’uko baterwa, habanje kuza “drone” yafashe amashusho, kugira ngo bamenye uko uburinzi buhagaze.
Umugore wa Kamerhe yavuze muri urwo rufaya rw’amasasu, umugabo we yabashije kuvugana n’umwe mu barinzi be kuri telephone, akamubwira ko ari we bari guhiga.
Umurinzi ngo yagize ati “Nyakubwahwa, ni wowe bashaka, bari kubaza ngo uri he, bararenga 40 bafite intwaro nyinshi.”
Muka Kamerhe ati “Aho niho numvise ko iherezo ryacu ryari riri hafi. Amasasu yiyongereye hanze, ahindura inzu yacu isibaniro ry’urugamba.”
Yavuze ko mu gihe kigera mu isaha impande zombi zihanganye, we n’umugabo we bari badagazwe ku rwego rwo hejuru.
- Advertisement -
Yashimye Imana ko ngo yabarinze urupfu kuko nta mahirwe bari bafite yo kurwigobotora.
Ati ” Ndashima Imana yarekuye umugabo wanjye akava muri gereza ku gihe cyayo, n’iri joro nanone, niyo yohereje ingabo z’ijuru ngo zidukize urupfu.”
Ishyaka UNC rya Vital Kamerhe ryasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki gikorwa cyabayeho.
Ni mu gihe abarwanashaka ba UNC muri Kivu y’Amajyepfo no mu zindi Ntara biraye mu mihanda, bamagana ibyakorewe Vital Kamerhe.
Nyuma yo gutabarwa n’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, abateye kwa Kamerhe bakomereje ku Biro bya Perezida Thsisekedi.
Capt Christian Malanga wari ukuriye umugambi wo kwica Kamerhe no guhirika Tshisekedi yaje kwicwa, naho umuhungu we Marcel Malanga n’abandi barimo abanyamahanga babiri baje gufatwa barimo kugerageza gucika.
Vital Kamerhe usigaye ari soma mbike wa Tshisekedi, niwe umukandida wenyine w’ihuriro rihuje amashyaka ashyigikiye iriri ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’inteko ishinga amategeko.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW