Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bufunze Hategekimana Emmanuel ukurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha,aho yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba kwica pasiteri Theogene
RIB ivuga ko afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Uyu avuga ko yari agamije kwamamara .
Uyu yagaragaye ku rubuga rwa YouTube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke,’ akabikora yifashishije imbaraga z’ikuzimu.
Ubwo yari mu kiganiro, yagaragaje ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène.
Mu kiganiro cyaciye ku muyoboro wa Youtube witwa Impanuro TV, avugamo amagambo menshi asobanura uko ikuzimu bamwohereje, bagateza impanuka .
Muri Kamena umwaka ushize nibwo Pasitoro Theogene Niyonshuti “Inzahuke” wari uzwi cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa yitabye Imana aguye muri Uganda azize impanuka y’imodoka nk’uko byemeje n’itorero rya ADEPR yasengeragamo.
Azwi nk’umuntu wafashije urubyiruko kureka ibiyobyabwenge n’inzoga yifashishije ijambo ry’Imana akaba yari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya MUHIMA.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohoterwa muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW