Volleyball: Ibikombe byatashye muri APR (AMAFOTO)

APR y’abagabo n’iy’abari n’abategarugori zihariye ibikombe bya shampiyona  ya volleyball ya 2023-2024 yasozwaga mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo gutsindira ku mikino ya nyuma ya kamarampaka.

Iyi mikino ya nyuma ya kamarampaka yabaye ku Cyumweru, tariki  ya 26 Gicurasi 2024, muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

Mu bagabo, byasabye ko Kepler na APR VC ziyambaza umukino wa gatatu, kuko buri imwe yari yaratsinze umukino umwe, muri ibiri yabanje.

Kepler y’i Kinyinya ni yo yabanje gutsinda umukino ubanza, itsinda amaseti 3-1 (25-14, 25-18, 19-25, 25-18), mu mukino wabaye ku wa Gatanu.

Kepler yari yamaze gukoresha imyenda izaserukana mu kwishimira ibirori, yaje gutungurwa maze itsindwa na APR VC ku mukino wa kabiri wabaye ku wa Gatandatu, amaseti 3-2 (23-25, 25-21, 20-25, 25-20, 15-12).

Mu mukino wa gatatu, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu wabonaga ko ifite ubushake n’inyota byo gutwara iki gikombe, ni yo yatangiye neza umukino, yegukana amaseti abiri ya mbere ku manota 25-19 na 25-23.

Kepler VC yaje gukanguka maze na yo yibikaho iseti ya gatatu ku manota 25-22. Abantu batangiye kumva ko umukino waba usubiye ibubisi nyuma y’iyi seti Kepler yari itwaye.

Gusa n’ubundi, ntibyigeze byorohera APR VC gutwara iseti ya gatatu yayihesheje intsinzi, kuko amakipe yombi yanganyije amanota 24-24, bitabaza ikinyuranyo  cy’amanota abiri (annulée). Byarangiye APR VC ibyitwayemo kigabo, itwara iseti ku manota 29-27.

Iyi ntsinzi y’amaseti 3-1 yatumye APR VC yegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2023-2024, mu gihe Kepler yakinaga umwaka wayo wa mbere muri iyi shampiyona, yo yacyuye umwanya wa kabiri.

- Advertisement -

Mu bari n’abategarugori naho  byasabye ko Police WVC na APR WVC zikiranurwa n’umukino wa gatatu nyuma y’aho buri imwe itsindiye indi.

Ikipe y’Igipolisi ni yo yatangiye neza mu mukino wabaye ku wa Gatanu, itsinda biyoroheye APR WVC y’umutoza Peter Kamasa, amaseti 3-0 (25-12, 25-17, 25-22).

Abakunzi ba volleyball benshi bumvaga Police WVC iratsinda biyoroheye umukino wa kabiri nk’uko byagenze ku wa mbere, ariko APR WVC yari yaje yariye amavubi, yarayitunguye iyiteraamaseti 3-2 (25-21, 11-25, 25-21, 25-15, 15-9).

Kuri iki Cyumweru rero nibwo amakipe yombi yagombaga kwikiranura mu mukino wa gatatu. Byaje kurangira APR WVC itsinze Police WVC amaseti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27), ihita yegukana igikombe.

Mu bagabo, umwanya wa gatatu watwawe na REG VC nyuma yo gutsinda Police VC imikino 2-1, mu gihe mu bari n’abategarugori ho wegukanwe na RRA WVC itsinze Ruhango WVC imikino 2-0.

APR mu bagabo no mu bari n’abategarugori zatwaye ibikombe, zahawe miliyoni 2 Frw, Kepler VC na Police WVC zabaye iza kabiri zihabwa miliyoni 1.5 Frw, mu gihe  REG VC na RRA WVC zabaye iza gatatu zo zahawe miliyoni 1 Frw kuri buri imwe.

Umukino wa Kepler VC na APR VC wongeye kugaragaza urwego rwa Volleyball y’u Rwanda
Kepler VC yabaye iya Kabiri mu Cyiciro cy’Abagabo
Abasore ba Kimihurura bari mu byishimo
Abayobozi batandukanye barebye imikino ya nyuma
Inkumi zitozwa na Peter Kamasa, mu byishimo
Byari ibyishimo kuri APR WVC
Police WVC yabaye iya Kabiri mu cyiciro cy’Abagore
RRA WVC yabaye iya Gatatu mu cyiciro cy’Abagore
Ibyishimo byatashye ku Kimihurura
Byari agahinda kuri Police WVC
Nkurunziza Gustave wayoboye FRVB, yari mu batanze ibihembo
Ibyishimo bya Vava
Abatoza ba APR WVC bahise begukana igikombe ku mwaka wa bo wa mbere
Kepler VC yari yatangiye neza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW