Abasore n’inkumi 100 basoje amasomo yo gucunga umutekano kinyamwuga

Abasore n’inkumi 100 bo mu Kigo cyigenga gishinzwe gucunga Umutekano cya Top Sec Investment Ltd basoje amahugurwa y’amezi atatu abafasha gucunga umutekano bya kinyamwuga.

Ni amasomo basoje ku wa 7 Kamena 2024 aho batangiye ari 108 abagera kuri 8 bagakurwamo ku mpamvu zitandukanye, hagasoza abakobwa bagera kuri 41 n’abasore 59.

Ni amahugurwa yari amaze amezi Atatu akaba ari icyiciro (Intake) cya 207, akaba ari n’ikiciro cya Kane cyahawe impamyabushobozi na polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe Umutekano w’Ibikorwaremezo n’Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Bernard Gatete, yasabye abasoje aya mahugurwa kuba maso mu kazi kabo ka buri munsi.

Yashimangiye ko iyo uhuguye abantu cyane byoroshya imbogamizi umuntu ashobora guhura na zo kandi no kuzikemura bikoroha kuko aba afiteubumenyi buhagije.

SP Gatete yavuze ko amahugurwa adahagararira ku y’ibanze gusa, ko ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bigomba guhora bikarishya abakozi babyo.

Ati “Guhugura abakozi bihoraho bituma habaho kunoza ubumenyi n’ubushobozi. Igihe tugezemo, Isi ihora ihindagurika ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nabwo bukomeza gukataza.”

Yerekanye ko kugira ngo abashinzwe umutekano batahure ubwo bugizi bwa nabi ari ngombwa ko ibyo bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bishyiraho ibikoresho biteye imbere ariko kandi binongerera abakozi babyo ubumenyi bugezweho.

Mu masomo bahawe harimo ayo kwirwanaho, kurwanya iterabwoba n’ubugizi bwa nabi, ubumenyi bw’ibanze ku mategeko mpanabyaha, gutahura abafite intwaro n’ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi n’inshingano, uburyo bwo kwitegereza no gusaka abantu n’ibindi.

- Advertisement -

Yannick Uwimana wanahawe igihembo cy’uwahize abandi mu gihe cy’amahugurwa yavuze ko mu minsi 90 amaze bize byinshi, yizeza ko aho azoherezwa hose azakora akazi neza nk’uko yagatojwe.

Mathias Mbabazi, Umuyobozi Mukuru wa TOP SEC Investment Ltd, yavuzeko abakiliya babo bazakomeza kubona serivisi zinoze kuko bafite abakozi bafite ubushobozi bwo kuburizamo ibikorwa biba byose byahungabanya aho bacunga umutekano.

Yashimangiye ko bazakomeza kunoza uburyo bwo gutanga amahugurwa kugira ngo bacunge umutekano mu buryo bwa kinyamwuga, bijyanye n’ibihe Isi igezemo.

Mu 2020 ni bwo u Rwanda rwashyizeho itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera aho mu ngingo yaryo ya 20 ivuga ko mbere y’uko umukozi mushya winjiye mu mirimo yo gucunga umutekano wemejwe na Polisi y’Igihugu, atangira imirimo ye mbere yo guhabwa amahugurwa y’ibanze ajyanye n’umutekano nibura mu mezi atatu.

Abasore n’inkumi basoje amahugurwa bahawe na Top Sec Investment Ltd
Bigaragaje mu karasisi kanogeye ijisho
Abasoje amasomo bahawe impamyabumenyi na Polisi y’u Rwanda
Bibukijwe ko mu gihe cy’imyaka ibiri bashobora gukora mu bindi bigo bidasabye gukora andi mahugurwa
Mathias Mbabazi, Umuyobozi Mukuru wa Top Sec Investment Ltd yasabye abinjiye mu kazi kwitwara neza
Rtd Col. Nyamurangwa, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Top Sec Investment Ltd, yitabiriye ibi birori

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe Umutekano w’Ibikorwaremezo n’Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Bernard Gatete

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW