Amavubi ntiyanyeganyeze ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yagumye ku mwanya w’131 ku rutonde ngarukakwezi rw’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rugena uko amakipe ahagaze muri Kamena.

Ni urutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki 20 Kamena 2024. FIFA yagaraje ki Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yungutse inota rimwe. 71 bituma igira igira amanota 114. 15.

Muri Afurika Amavubi ari ku mwanya wa 39, mu gihe Afurika yose iyobowe na Maroc iza no ku mwanya wa 13 mu Isi.

Mu kwezi kwa Kamena u Rwanda rwakinnye imikino ibiri yari muri gahunda yo gushakisha itike y’Igikombe cy’Isi kizakinwa mu 2026.

Amavubi yakinnye na Benin ndetse na Lesotho, asarura amanota atatu yakuye kuri Lesotho mu gihe Bénin yo yatsinze u Rwanda.

Mu Karere u Rwanda rurimo, Uganda ni yo iza imbere kuko iri ku mwanya wa 21 muri Afurika ikaza ku wa 94 mu Isi.

Muri rusange, Ikipe y’Igihugu ya Argentina yakomeje kuba ku mwanya wa mbere mu gihe igihugu cyazamutse imyanya myinshi ari Liberia yazamutseho imyanya icumi [10].

Amavubi aracyari ku mwanya wa 131 ku Isi

UMUSEKE.RW