Amavubi yimanye u Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, akomeza kuyobora itsinda rya Gatatu (C) ririmo Ibigugu.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, kuri Moses Madhida Stadium iherereye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo, aho Lesotho yakirira imikino yayo.

Umutoza w’Amavubi, Umudage Frank Spittler Torsten yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi 11 bari babanjemo ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Bénin igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize.

Muhire Kevin yari yabanje mu mwanya wa Hakim Sahabo wari mu basimbura, Kwizera Jojea yari yafashe umwanya wa Rafael York wagize ikibazo cy’imvune, ndetse na Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ wabanje mu mwanya wa Rubanguka Steve na we wari ku ntebe y’abasimbura.

Abasore b’Amavubi batangiye neza umukino basatira cyane Lesotho. Nko mu minota 10 ya mbere, Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ yari amaze kugerageza amashoti abiri ariko yose akanyura hanze, ndetse n’ubundi buryo Kwizera Jojea yabonye ntabashe kubushyira mu izamu.

Lesotho na yo yatangiye kwinjira mu mukino, aho ku munota wa 12 yahushije uburyo bukomeye nyuma y’amakosa yari akozwe na ba myugariro, ariko rutahizamu Motebang umupira awutera ku ruhande gato.

Nyuma y’ubu buryo, Lesotho yakomeje gushaka igitego binyuze ku mipira y’imiterekano, ariko umunyezamu Ntwari Fiacre akabyitwaramo kigabo.

Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangira, Nshuti Innocent yahushije igitego cyakabaye cyahaye Amavubi igitego binyuze ku mupira yari ahawe na Gilbert.

Abasore b’u Rwanda bahise babona igitego nyuma y’aho gato. Ni igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea wari wambaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura ku mukino batsinzwemo na Bénin. Iki gitego cyabonetse biturutse ku guhanahana neza hagati ya Kapiteni Djihad Bizimana na Ombolenga Fitina, wahise atereka umupira ku kirenge cya Jojea utamutengushye.

- Advertisement -

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Lesotho yaje ishaka kugombora Amavubi ku kabi n’akeza, ndetse inakora impinduka nyinshi mu bakinnyi bari babanjemo.

Ku ruhande rw’Amavubi, umutoza Spittler na we yakoze impinduka ku munota wa 60, akuramo Kwizera Jojea watsinze igitego yinjizamo Samuel  Gueulette.

Mu minota 20 ya nyuma, abasore b’u Rwanda baje kongera kotsa igitutu Lesotho bashaka igitego cya kabiri, ariko uburyo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yaremaga ntibwabyara igitego. Nyuma y’aho gato, Lesotho yongeye kwahagiza ubwugarizi bw’Amavubi, gusa ntibahirwa no kurunguruka izamu rya Ntwari.

Habura iminota itandatu ngo umukino ugere ku musozo, Niyomugabo Claude yinjiye mu kibuga asimbuye Mangwende wari wagize akabazo k’imvune.

Gitego Arthur winjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, ariko uburyo yari abonye ananirwa kububoneza mu izamu, umukino urangira Amavubi acyuye intsinzi y’igitego 1-0.

Iyi ntsinzi y’Amavubi yatumye akomeza kuyobora itsinda rya gatatu n’amanota arindwi banganya na Afurika y’Epfo, ariko akayirusha ibitego azigamye kuko azigamye bibiri, mu gihe Afurika y’Epfo izigamye igitego kimwe nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 3-1.

Imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 izakomeza muri Werurwe 2025, ubwo u Rwanda ruzaba rwakira Nigeria mu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda.

Kwizera Jojea ubwo yoherezaga umupira mu rushundura
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Muhire Kevin yari yasimbuye Hakim Sahabo hagati mu kibuga
Ibyishimo byari byinshi nyuma gutsinda igitego
Jojea yahise ajya gushimira Abanyarwanda baje kubashyigikira
Wari umunsi mwiza kuri Ombolenga Fitina
Mugisha Gilbert yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Lesotho
Abakinnyi 11 Lesotho yari yabanjemo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW