Musanze : Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yasuye ishuri rya Wisdom School riherereye mu mujyi wa Musanze aryemerera ubufatanye.
Iri shuri abana baryo bigishwa kuvuga no kwandika ururimi rw’igishinwa.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yemereye abiga kuri iri shuri ubufatanye mu kuzamura ubumenyi kuri uru rurimi, no kubaka ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Abana biga muri Wisdom School mu mashuri abanza n’ayisumbuye berekanye ubumenyi bamaze kugira binyuze mu mikino itandukanye, ibiganiro, imbyino n’indirimbo n’ibindi bakoresha ururimi rw’Igishinwa.
Bamwe muri aba bana bavuga ko baterwa ishema no kwiga ururimi rw’Igishinwa, kuko barwitezeho byinshi, yaba mu ishoramari mu gihe bazaba bararangije kwiga, gusemurira abatumva igishinwa, kucyigisha ndetse hari n’abifuza kuzakomerezayo amashuri.
Muhawenimana Jeannette ni umwe muri bo yagize ati” Ukurikije aho isi igeze kwiga indimi nyinshi ni byiza, ntewe ishema no kuba ari ururimi nzi.”
Uyu akomeza ati “Nigeze ntabariza umushinwa wari warembeye ku nzira bagenzi be bamusize, Nyogokuru kuko ariwe wamubonye mbere yavuganaga n’abamusize bakamusekera kuko batamwumvaga,mpageze ndabavugisha barabyumva bajya kumureba bamujyana kwa muganga, numva nzakomereza amasomo mu Bushinwa.”
Muvunyi Frank nawe ati” Nshimishwa no kuba nzi ururimi rw’Igishinwa, niteguye kuzarubyaza umusaruro, wenda nko gusemurira abatarwumva, nindangiza amashuri nshobora kuzaba umushoramari ngakorana nabo, ndetse mu nzozi zanjye nifuza kuzajya mu Bushinwa, nta kizangora kuko nzaba nzi ururimi rwabo.”
Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie, yashimiye by’umwihariko Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, ku mubano mwiza w’Ibihugu byombi, anagaragaza bimwe mu byifuzo byabo ku bufatanye bw’ishuri ayobora n’igihugu cy’ubushinwa birimo no kubaka ikigo cyigisha uru rurimi mu mujyi wa Musanze.
- Advertisement -
Yagize ati” Igitekerezo cyo kwigisha Igishinwa muri Wisdom nagikuye ku rugendo nagiriyeyo, uru ruzinduko rwa Ambasaderi w’Ubushinwa rwadushimishije cyane ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ku bubanyi n’amahanga dushimira Perezida Paul Kagame, mu byo twasabye harimo ko abanyeshuri n’abarimu bajya basura amashuri yo mu Bushinwa bakareba uko bigisha igishinwa.”
Akomeza ati” Ikindi mu byo twifuza ni uko abana bacu barangiza amashuri bakiga muri za Kaminuza zikomeye mu Bushinwa, kubona ibikoresho bibafasha gusoma kumva no kwandika igishinwa, kwiga umuco waho umukino wa kungufu, uko bateka, ndetse bakazanashinga ishuri ryigisha Igishinwa mu mujyi wa Musanze, twishimiye ko byose babitwemereye.”
Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yavuze ko mu byo bagiye gukora harimo guteza imbere umujyi wa Musanze, gukomeza umubano mwiza w’Ibihugu byombi bagakomeza gusaranganya inkunga ziboneka ndetse no gufasha Wisdom School kuzamura ubumenyi kuri uru rurimi, kuko kurumenya harimo inyungu ku mpande zose.
Yagize ati” Birashimishije cyane kumva abana bavuga neza igishinwa, tuzakomeza gufasha Wisdom School ndetse tunateza imbere uyu mujyi wa Musanze,tuzakomeza kandi gusaranganya inkunga duha Guverinoma y’u Rwanda, kwiga Igishinwa harimo inyungu nyinshi ku bucuruzi bw’ibihugu byombi, rero ni uburyo bwo kubyazwa umusaruro. ”
Muri Wisdom School mubyo ishyiramo imbaraga mu burezi buhatangirwa harimo kwigisha indimi nyinshi, aho kugeza ubu higishwa indimi eshanu, zirimo ikinyarwanda, igifaransa igiswahili icyongereza ndetse n’igishinwa nka rumwe mu rurimi rwahesheje amahirwe abana bahize kuko harimo ababonye buruse yo mu Bushinwa.
NYIRANDIKUBWIMANA JEAVIERE
UMUSEKE.RW/ MUSANZE