Biteguye gutora Kagame waciye inzara yari yariziritse mu Bugesera

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barishimira ibyiza bagejejweho na Perezida Paul Kagame, bahamya ko ari we mizero y’u Rwanda ko nta kuzuyaza bazamuhundagazaho amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika badasize inyuma Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi.

Ibi babishimangiye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, ubwo ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera batangizaga igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame n’Abadepite ba FPR Inkotanyi.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Gashora, Abayobozi batandukanye ntibatanzwe kuza gushyigikira Umukandinda Paul Kagame n’Abadepite ba FPR Inkotanyi.

Mu butumwa aba baturage bageneye abakandida ku mwanya w’Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza, babasabye ko bajya kubashimira Paul Kagame ndetse kandi bamusezeranya ko itariki itinze kugera maze bagatora ku gipfunsi.

Aba baturage bavuga ko Kagame yabakuye mu kaga abakiza inzara yari yarabaye akarande mu Bugesera, ubu barahinga bakeza, abana ntibarwara bwaki ndetse ngo nta no gusuhuka kubera inzara.

Uwitwa Nyirarudodo Consilata yabwiye UMUSEKE ko atazahwema gushyigikira Umukandinda wa FPR Inkotanyi kuko yabakuye mu bwigunge, akabaha amasaziro meza bagahabwa VUP bakaba batengamaye batakibunza imitima.

Ati“Yadukuye mu bwigunge twongera kuba abantu uko bwije n’uko bucyeye tumuterera isengesho, twahawe Inka turakamirwa amata, ku mutora sibyo turinda kubaza kuko biri ku mitima yacu.”

Rurangirwa Wilson uzwi ku izina ry’umupfumu Salongo yavuze ko impamvu yahisemo kwamamaza FPR Inkotanyi ari uko ari ubuzima kuri we bitewe n’ubuzima bubi yakuriyemo mu mahanga kubera kubura Igihugu.

Ati”Kubura Igihugu n’ukubura ubuzima, FPR Inkotanyi imaze kubohora Igihugu igahagarika Jenoside nanjye nagarutse nk’abandi Banyarwanda. Bugesera yateye imbere abantu Bose barashaka kuhatura kandi mbere barasuhukaga kubera inzara. Ni byinshi byo gushimira Perezida Kagame.”

- Advertisement -

Kimuri Nziza Rogers wo mu Murenge wa Gashora mu buhamya yatanze yavuze ko Chairman wa FPR Inkotanyi atajya aheza by’umwihariko FPR ikaba ari umuryango ubereye buri Munyarwanda.

Ati“Uko kudaheza kwatumye mbasha kujya guhugurwa mu gihugu cy’Ubuyapani nari sanzwe ndi umuyede, ngarutse nkomeza n’andi mashuri, byamfashije kwiteza imbere mbasha no guha akazi abaturage by’umwihariko urubyiruko.”

Avuga ko mu minsi ishize bahawe umuhanda mwiza ubahuza n’Akarere ka Ngoma kimwe n’ibindi bikorwaremezo by’indashyikirwa byubatswe mu Murenge wa Gashora harimo n’amashuri y’imyuga.

Nkurunziza François Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandinda wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida mu Karere ka Bugesera, yavuze ko abanya-Bugesera byoroshye gushima Kagame kuko yabakamiye mu cyogeje.

Ati“Yatugize abantu bazima basa neza, abantu baturukaga Bugesera bagiraga ipfunwe mu bandi none ubu nibo baseruka hirya no hino.”

Yibukije Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzirikana amahame y’umuryango no kuzatora Kagame ndetse n’Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi mu rwego rwo gushyigikira Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.

Mu Karere ka Bugesera ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no kwamamaza Abakandida Depite ba FPR birakomereza mu Mirenge itandukanye n’Utugari.

Bafitanye igihango na FPR Inkotanyi

Urubyiruko rwashimangiye ko nta w’undi atari Kagame Paul
Kagame na FPR babakijije inzara yari yarabaye akarande
Nkurunziza François wigeze kuyobora Akarere ka Bugesera

DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i Bugesera