Bugesera: Basezereye kunyagirirwa mu biro by’Akagari

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Ibiro bishya by'Akagari ka Kagomasi byatwaye miliyoni 24 Frw

Nyuma yo kumara igihe kirekire bahabwa serivisi ahantu hava, abaturage bo mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora ho mu Karere ka Bugesera, batanze umuganda biyubakira ibiro by’Akagari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24.

Ubwo ku wa 30 Gicurasi 2024, batahaga ku mugaragaro ibiro by’ako Kagari hagaragajwe inzira byanyuzemo kugira ngo babigereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagomasi, Nyiraminani Esperance yavuze ko nyuma yo gusanga aho bakoreraga hatameze neza bagiye inama n’abaturage bishakamo ibisubizo bafashijwe n’Akarere, bityo babasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 24 Frw.

 Nyiraminani avuga ko Akagari bakoreragamo kari gashaje cyane ku buryo bahoraga bafite ubwoba bw’uko inyubako yako yashoboraga no kubagwaho.
Ati“Kuba nk’abayobozi b’Akagari twabonye aho dukorera hashya kandi hisanzuye, bizatuma abaturage barushaho guhabwa Serivisi nziza kurusha uko byari bimeze.”
Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari na bo bavuga ko bishimira igikorwa bagezeho, kandi bizeye ko serivisi bahabwa zigiye kurushaho kuba nziza n’iterambere ryabo rigakomeza.
Nyiramayira Jaqueline ati “Aho batwakiriraga mbere hari hato kandi nta hantu ho gukorera inama hari hahari, ndetse hanavaga ku buryo igihe imvura yagwaga twajyaga kugama mu ngo z’abaturage. Ubu rero ndumva tugiye kujya twakirirwa ahantu heza twiyubakiye kandi tukaganira ibyiza byubaka”.
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bicampumpaka Ildephonse, yagaragaje ibiro by’Akagari bishya bya Kagomasi byatashywe, ari kimwe mu byifuzo abaturage bari basabye ko byakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.
Ati “Abaturage n’abayobozi bishimiye kuba bagiye gukorera mu nyubako yagutse kandi ijyanye n’icyerekezo, bagaragaza ko bazakomeza kuyisigasira ndetse n’ibindi bikorwa remezo begerejwe.”
Bicamumpaka mu gusoza Icyumweru cy’Ubujyanama mu Karere ka Bugesera, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, mu Murenge wa Gashora hubatswe ishuri ry’imyuka rya GS Dihiro, ni ishuri ngo ryasabwe n’abaturage.
Hubatswe kandi Poste de Sante ya Kabuye n’indi yubatswe i Mwendo nazo zari zifujwe n’abaturage kugira ngo babone ubuvuzi badakoze ingendo ndende.
Avuga ko hakiri ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi bitaragera ku baturage uko bikwiye ariko ngo bikaba bizakomeza gukwirakwizwa kuko ngo biri mu mihigo y’Akarere.
Bicamumpaka ashimangira ko ibyo abaturage b’Umurenge wa Gashora basabye Abajyanama b’Akarere mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 ngo byagezweho ku kigero cya 98%.
Inzego zitandukanye zitabiriye igikorwa cyo gutaha ibiro by’Akagari ka Kagomasi
Ibiro bishya by’Akagari ka Kagomasi byatwaye miliyoni 24 Frw
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bicampumpaka Ildephonse
Abaturage bacinye akadiho kubera ibiro by’Akagari bigezweho bazajya bakirirwamo

MURERWA DIANE 

UMUSEKE.RW i Bugesera