Buregeya Prince yatandukanye na APR

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro Buregeya Prince wabaye Kapiteni wa APR FC, yatandukanye na yo ku busabe bwe, nyuma y’imyaka irindwi yari ayimazemo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, ni bwo Buregeya Prince yahamije ugutandukana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ubusabe bwe bwo gutandukana, ndetse avuga ko yishimira ibihe byiza yayigiriyemo.

Ati “Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ubusabe bwange mu bwumvikane bwo gutandukana. Icyo nishimira ni ibyo nagezeho muri iyi myaka irindwi ishize nambaye umweru n’umukara. Intsinzi, ibikombe n’inzibutso twakoreye hamwe nta kiguzi wabinganya.”

Yasoje ubutumwa bwe ashimira abakunzi b’iyi kipe bamubaye hafi mu gihe cyose yayimazemo.

Buregeya Prince wageze muri Nyamukandagira avuye mu ikipe y’Intare FC , afite agahigo ko kuba yarakinnye imikino yose ya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Buregeya yatwayemo ibikombe bitandatu bya Shampiyona (2018, 2020, 2021, 2022, 2023 na 2024), Igikombe cy’Amahoro kimwe (2018) ndetse n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) cya 2018.

Buregeya Prince yigeze kuba kapiteni wa APR FC
Aravugwa mu biganiro na Rayon Sports
Yigeze guhamagarwa mu Amavubi
Mu 2022 yahembwe nka myugariro mwiza
Ni umusore wakinnye imikino ikomeye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW