Canada: Arnaud Robert N yashyize hanze “Slam” yise Ntibazi- VIDEO

Arnaud Robert Nganji utuye mu gihugu cya Canada, uzwi mu ivugabutumwa rigarura abatannye kuri Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, yashyize hanze “Slam” yise “Ntibazi” yitsa ku nkuru y’Imana ihamagara umuntu wayiteye umugongo rwihishwa.
Arnaud Robert Nganji ni umugabo wubatse ufite imyaka 35 y’amavuko akaba asanzwe ari Pasiteri, by’umwihariko akunze gutambutsa inyigisho ku muyoboro wa Youtube we yise “Arnaud Robert N”.
Uyu mugabo afite ubunararibonye bwo kwandika ibisigo aho yabitangiye mu mwaka wa 2002 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Kuva mu mwaka wa 2004 Arnaud Robert Nganji yatangiye kubyaza umusaruro impano yari yifitemo yo kuririmba.
Mu bihangano yashyize hanze mu bihe bitandukanye harimo “Slams” ebyiri ndetse n’indirimbo eshatu.
Kuri “Slam” yise “Ntibazi” yabwiye UMUSEKE ko ishingiye ku nkuru y’umuntu Imana yifuza ko ayigarukira n’ubwo muri rubanda bazi ko ari umukozi wayo.
Avuga ko muri kamere ya muntu igikomeye atari uko yiyerekana hanze ahubwo ikirenze byose ari Roho itunganye kuko ari yo Imana ishaka.
Amashusho y’iyi ndirimbo arimo inkuru y’umusore wari umu Kristo ariko waje kwirundurira mu businzi ariko Imana ikamusaba gusubiza agatima impemburo akava mu nges mbi.
Past Arnaud Robert avuga ko yifuza ko ubutumwa buri muri iyi “Slam” bwagera ku bantu benshi bari baratentebutse maze bagahindukirira Umukiza kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho.
Abahanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi barimo Digue Rod, Ombeni na Amir Pro bayirambitseho ukuboko, ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Kibo Director, by’umwihariko Arnaud Robert akaba ashimira Pastor Jean Marie Ndayishimiye.
Reba hano Slam “Ntibazi” ya Arnaud Robert N
https://youtu.be/xrv3nLXZ2Zw?si=SMhwPWfySb4U0EOJ
Past Arnaud Robert Nganji asanzwe atambutsa ubutumwa buhumuriza benshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW