Handball: Police yikuye mu kibuga umukino utarangiye

Umukino ubanza muri itatu ya Kamarampaka wahuje APR HC na Police HC wahagaritswe utarangiye bitewe no kutemera ibyemezo by’abasifuzi kw’abakinnyi ba Police.

Uyu mukino wa mbere mu ya Kamarampaka wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, ku kibuga cya Kimisagara.

Uyu mukino wahuzaga ikipe zombi z’Abashinzwe Umutekano wasorejwe ku munota 19 n’amasegonda 20, ubwo APR HC yari ihawe penaliti ariko ikipe ya Police HC irabyanga ndetse ihita iva mu kibuga, aho APR yari ifite ibitego 9-8.

APR HC yateye iyo penaliti biba 10-08, ariko na bwo Police HC yanga gusubira mu kibuga, birangira abasifuzi banzuye gusoza umukino.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ni bwo hari hakinwe imikino ya 1/2 yatumye aya makipe agera ku mukino wa nyuma.

Police HC y’umutoza  CIP(rtd) Antoine Ntabanganyimana yatsinze  ES Kigoma ibitego 41-26, mu gihe APR HC yo yasezereye Gicumbi ku bitego 36-29.

Umukino wahagaze ugeze ku munota wa 19
Uyu mukino ntujya woroha
Waberaga ku kibuga cya Kimisagara
Police HC yahisemo kubivamo
APR HC irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW