Ibyihutirwa kuri Manda ya Sheikh Sindayigaya Moussa

Nyuma yo gutorerwa kuba Mufti w’u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu, Sheikh Moussa Sindayigaya n’abo batoranywe, biyemeje gushyira imbere ibintu bitatu by’ingenzi birimo no kubungabunga Ubumwe bw’Abayisilamu.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda no hanze ya rwo, bitoreye Mufti mushya ugomba kubayobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Sheikh Sindayigaya Moussa, ni we watorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC)

Ni amatora yabaye ku Cyumweru cya tariki ya 26 Gicurasi 2024. Sheikh Sindayigaya Moussa yagize amajwi 44, imfabusa ziba icyenda.

Aya matora yari asimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19.

Uyu muyobozi ugomba kuyobora RMC mu myaka itanu iri imbere, yavuze ibintu bitatu by’ingenzi we na bagenzi be bazibandaho kuri iyi Manda ya bo.

1. Gusigasira no kubungabunga Ubumwe bw’Abayisilamu mu Rwanda.

Mufti w’u Rwanda yavuze ko mu gihe nta Bumwe buhari, nta cyakorwa, ari ku bw’iyo mpamvu we na bagenzi bazakora ibishoboka byose bagashyira imbaraga mu kubungabunga Ubumwe bw’Abayisilamu muri rusange.

Ati “N’ubwo nta byacitse iri mu Bayisilamu ariko inzira yo kubaka Ubumwe ntabwo ijya irangira.”

- Advertisement -

Ubwo Abayisilamu bari bamaze gukora isengesho ry’umunsi w’Igitambo uzwi nka “Eid Al Adha”, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yavuze gukorana amasengesho ubwabyo nyereka Ubumwe buhari.

Yavuze ko kuba abayisilamu b’impande zose bahuriye hamwe bizihiza uyu munsi, bishimangira Ubumwe nk’ishingiro ry’iterambere.

Ati “Bigomba kudufasha gukomeza uwo muco tukibumbira hamwe mu Iterambere ryacu kuko nta kinanira abafatabyije. Gutatana ni yo ntandaro yo gutsindwa. Imana Idusaba kumvira ariko tukirinda gutatana, tukamagana amacakubiri, no kutumvikana kuko ari yo ntandaro yo gutsindwa.”

2. Gushyira imbaraga mu Bikorwaremezo!

Mufti Sheikh Sindayigaya, yavuze ko Ubuyobozi ayoboye bufatanyije n’Abayisilamu, buzashyira imbaraga mu Bikorwaremezo by’Abayisilamu mu Rwanda.

Yavuze ko iki kiri mu biza imbere mu byo we na bagenzi be bashyize imbere mu myaka itanu bagiye kumara mu Biro by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

3. Kubazwa inshingano!

Sheikh Moussa, yavuze ko hagomba kwimakazwa umuco wo kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere no kwemera kugirwa inama.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amategeko ya RMC asobanutse ku buryo umuyobozi utazakora inshingano uko bikwiye azabiryozwa.

Mu bindi uyu mu Sheikh avuga bazashyiramo imbaraga, ni ukubyaza umusaruro urubyiruko kugira ngo bazarutoze gusigasira ibyagezweho na Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Sheikh Sindayigaya Moussa yasezeranyije Abayisilamu kubungabunga Ubumwe bwa bo
Sheikh Sindayigaya Moussa yasimbuye Sheikh Hitimana Salim
Abayobozi ba RMC bafite umukoro muri manda nshya
Abayisilamu bijejwe kujya bamenyeshywa ibibakorerwa

UMUSEKE.RW