Imbamutima za Peter Kamasa wegukanye ibikombe Bitatu

Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu mu gihe gito amaze muri APR Women Volleyball Club, umutoza mukuru w’iyi kipe, Peter Kamasa, yavuze ko intego ari ugukomeza gukukumba ibikombe byose mu mukino wa Volleyball mu Cyiciro cy’Abagore.

Mu mezi atandatu gusa Peter Kamasa amaze ari umutoza mukuru wa APR WVC, we n’abungiriza be bamaze kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya Shampiyona ya 2024.

Mu mpera z’icyumweru gishize, APR WVC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyuma yo gutsinda RRA WVC amaseti 3-0.

Hari haciyemo iminsi itari myinshi kandi, iyi kipe itozwa na Peter Kamasa yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Police WVC imikino 3-2.

Uretse ibi bikombe kandi, ikipe y’Ingabo yari iherutse kwegukana igikombe cyo Kwibuka Kayumba na bwo itsinze Police WVC amaseti 3-0.

Nyuma yo kwegukana ibi bikombe byose, Peter Kamasa aganira na UMUSEKE yavuze ko atabyishoboje ahubwo habayeho ubufatanye bwe n’abatoza bamwungirije ndetse n’abakinnyi be bitanze.

Ati “Ntabwo turi ikipe nziza mu mateka ya APR. Ariko twagize ibihe byiza. Twegukanye ibikombe bitatu ariko bijyanye n’uko twabitwaye, nk’umutoza ni ibyishimo.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikimuraje inshinga ari ugutunganya ikipe nziza ihora itsinda, kandi ifite igitinyiro.

Ati “Ni ikintu cyiza ariko turacyafite inzira ndende. Ntabwo birangiye ahubwo ni bwo akazi gatangiye kuko tugomba kubaka ikipe nziza y’igihe kirekire kandi y’igitinyiro.”

- Advertisement -

Kamasa yakomeje avuga ko agomba kubaka ikipe itsinda yanakinnye neza ku buryo urebye imikino ya yo wese, abona ko yazamuye urwego muri uyu mukino wa Volleyball.

Peter yashimiye abakinnyi be ndetse n’abungiriza be ku bwo kubasha gufatanya, bakagera ku ntsinzi yo kwegukana ibi bikombe bitatu mu gihe gito.

Ikipe y’Ingabo iri kwitegura irushanwa rya “Mémorial Rutsindura” rizakinwa tariki ya 8-9 Kamena uyu mwaka.

Ubwo APR WVC yegukanaga igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Kayumba, yasoje irushawa idatsinzwe umukino n’umwe.

Peter Kamasa, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Jean de Dieu Masumbuko wagiye mu yahoze ari UTB WVC.

Yatoje kandi Groupe Scolaire de Butare, ESSA Nyarugunga, East African University Rwanda Volleyball Club na Kirehe Volleyball Club yo mu Karere ka Ngoma.

Uyu mutoza, yanatojeho RwandAir VC nk’umutoza mukuru ndetse yegukana ibikombe bya Shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST.

Kamasa, yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2001 mu mashuri abanza ya Kibungo aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Akarere ka Ngoma District, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR.

Peter Kamasa n’abungiriza be bari mu byishimo
Mu mezi atandatu gusa, Kamasa yegukanye ibikombe Bitatu
Amarangamutima yari menshi
APR WVC yagarutse mu bintu bya yo
Alba ari mu beza APR WVC ifite
APR WVC yongeye kuyobora Volleyball y’u Rwanda mu Bagore
Kamasa yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye
Yabaye muri REG VC yungirije Mugisha Benon
Ubuzima bwa Kamasa = Volleyball

UMUSEKE.RW