Impanuka y’imodoka “HOWO” yahitanye ubuzima bw’umusore

Nyanza: Mu murenge wa Muyira mu kagari ka Nyundo mu mudugudu wa Nzoga habereye impanuka y’Imodoka ya HOWO yahitanye umusore.

UMUSEKE wamenye amakuru ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO ifite Plaque RAG 215 I yari itwawe n’uwitwa KWIZERA Jean Claude avuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana, ajya mu karere ka Bugesera ahubakwa ikibuga cy’indege.

Iyo modoka igeze ahahoze ikibuga cy’umupira w’amaguru (Nyabugugu) amakuru avuga ko yacitse feri igonga uwitwa NTUKABUMWE Gerard w’imyaka 22 wari wicaye kuri bordure y’umuhanda ahita apfa.

Umushoferi yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kuko yari yakomeretse, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza