Impunzi ziri mu Rwanda zijejwe gukomeza gufatwa neza

Guverinoma y’u Rwanda yijeje impunzi ziri mu Rwanda ko izakomeza kuzifata neza uko bikwiye, ititaye ku  biherutse kuvugwa n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR, ko ngo u Rwanda rwaba rufata nabi impunzi.

Ku ya 11 Kamena 2024, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza ko rutumva uburyo UNHCR  yajya gushinja ibinyoma u Rwanda ku bijyanye n’abimukira bava mu Bwongereza nyamara igakomeza gukorana narwo ku bimukira bo muri Afurika.

Ryagira riti “Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”

U Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu birego HCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry’uwo muryango muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.

Ikindi u Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira mu kiganiro  cyihariye n’urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA,  yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufata neza impunzi ziri mu Rwanda nk’uko bisanzwe.

Ati”  Baranabibona mu bikorwa uburyo u Rwanda rwakira impunzi n’uburyo tubitaho, ni ibyavuzwe benshi baranabibona ko ari ibinyoma ukurikije umubare w’impunzi twakira n’uburyo tubafata.”

Yongeraho ati ” Twahumiriza impunzi ziri mu Rwanda, no gukomeza kubarindira umutekano kuko n’ibindi bagiye bavuga ngo mu Rwanda nta mutekano, kandi bizwi neza no ku Isi ko ikintu cyitwa umutekano, gufata neza abatugana abaribo bose, u Rwanda ruri mu bihugu biri imbere ku Isi yose… Tumva ko impunzi zatekana zigakomeza gusabana n’abandi banyarwanda.”

Minisitiri Murasira avuga ko nubwo ibihugu by’u Burundi na RDC bigaragaza ubushake bucye bwo gucyura impunzi zabyo bitazabuza u Rwanda gukomeza gufasha impunzi zibishaka gusubira mu bihugu byazo.

- Advertisement -

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 135 zirimo ibihumbi 84 zikomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ibihumbi 51 z’Abarundi.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW