Israël yarashe ishuri muri Gaza, hapfa 27

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Igisirikare cya Israël cyarashe Ishuri ryari mu Nkambi y’impunzi ya Nuseirat muri Gaza hapfa abantu 27.

BBC yatangaje ko iki gitero, Israël yakigabye ku rusenge rw’ishuri ruri muri iyo nkambi y’Umuryango w’Abibumbye, icumbikiye ibihumbi by’Abanyapalisitina bahunze imirwano y’abarwanyi ba Hamas n’igisirikare cya Israël.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Israël, Israel Defense Forces (IDF), rivuga ko icyo gitero cyashakaga Abarwanyi ba Hamas bari bihishe mu ishuri.

Ni ibintu byamaganwe n’ubuyobozi bwa Hamas, bwavuze ko uko ukubeshya.

Bati ” Ni ibihuha, inkuru bahimba kugira ngo bakomeza bashyigikire ubwicanyi bakorera impunzi.”

Kuva mu Kwakira kwa 2023, imirwano ikomeye yarubuye hagati ya Israël na Hamas nyuma y’uko barwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa.

Kuva icyo gihe Ubutegetsi bwa Israël bwatangaje ko butangije intambara yo ‘gusenya no guha isomo Hamas’.

Iyo ntambara imaze amezi icyenda imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 36, biganjemo Abasivili abandi amamiliyoni barahunga.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -