Kayonza: Abagore 89 basoje amahugurwa azabafasha guhindura imibereho

Abagore bo mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama barashimira Umuryango ‘Women for Women Rwanda’ wabahuguye ku buryo bwo gukora ubuhinzi n’ubworozi bugamije Iterambere, bakavuga ko bigiye kubakura mu bukene.

Ni Amahugurwa bari bamazemo igihe kingana n’umwaka umwe.

Bavuga ko baguhuwe byinshi bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ko kandi bizeye ko bizabafasha gukirigita ifaranga bakava mu bukene.

Umwe muri bo yagize ati ” Ubuzima bwari bukakaye kuko numvaga ndi wa mugore uri hasi cyane ndetse ncibwa intege n’uko ntacyo nakwigezaho. Kujya muri Women byaturemyemo icyizere ku bw’amasomo twahafatiye.”

Undi nawe ato “Nko mu isomo ry’ubuzima namenye uburyo umugore afata urugo akarushyira ku murongo, namenye uburyo imirimo igabanywa mu rugo, umuntu akabasha kubona umwanya wo kuruhuka.”

Aba bagore bavuga ko bahuguwe kandi ku buryo bwo kuzigama, bizabafasha kubika neza no kubyaza umusaruro amafaranga bazabona.

Umuyobozi w’Umuryango ‘Women for Women Rwanda’, Berna Rusagara, yashimiye aba bagore ubwitange bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze bahugurwa.

Rusagara kandi yashimiye Leta y’u Rwanda kubwo guharanira iterambere ry’umuryango by’umwihariko iry’umugore.

Ati ” Ndashimira kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama, ku bufatanye mutugaragariza muri gahunda zitandukanye dukorera mu Karere kanyu.”

- Advertisement -

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Ntagwabira Oswald, yashimiye Umuryango,’Women for Women Rwanda’, kuko igikorwa bakoze kizatuma imiryango itera imbere, asaba abahuguwe kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Ati” Aya mahirwe igihugu cyabahaye namwe muyabyaze umusaruro. Hari ukwiza kwiga imyuga hano ariko mutekereze n’ibindi mwakora kugira ngo imiryango yanyu itere imbere.”

Aya mahugurwa yari amaze amezi 12, hakaba haraguwe abagore 100 ariko 89 bakaba aribo bayasoza.

Bahuguwe mu buhinzi n’ubworozi bugamije Iterambere rirambye ndetse banahugurwa ku kamaro ko kwizigamira.

Umuryango Women for Women ni umwe mu miryango wabaye ku isonga mu guteza imbere umugore, kuva mu 1997 ibikorwa by’uyu muryango byagejejwe ku bagore basaga ibihumbi 78 batuye hirya no hino mu gihugu.

Bahuguwe guhinga kijyambere
Bahawe impamyabumenyi

Imiryango yabanaga mu buryo bitemewe n’amategeko yasezeranye

UMUSEKE.RW