Dr Frank Habineza yabijeje kuzabaha amazi mu ngo zabo

Kirehe: Dr Frank Habineza wiyayamaza ku mwanya wa Perezida nk’umukandida w’ishyaka Green Party, yagaragarije abaturage ko nibamutora nta kibazo cy’amazi bazongera kugira.

Yavuze ko buri muturage azabona amazi meza mu rugo rwe. Ni umunsi wa kane wo kwiyamamaza, aho Dr Frank Habineza yari mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Dr Habineza yavuze ko abaturage bazabona amazi, n’utayafite leta ikayamugenera ku buntu kuko buri Munyarwanda wese agomba kugira uburenganzira ku mazi meza aho ku munsi agomba kugenerwa byibuze amajerekani atanu atishyuye.

Yagize ati “Twebwe twifuza ko leta yashyiraho itegeko ry’uko umuturage afite uburenganzira ku mazi meza, muri Afurika ni igihugu kimwe gifite iryo tegeko, ni Afurika y’Eepfo gusa. Natwe rero twakwiyongeraho umuturage akagira uburenganzira  ku mazi meza, utayafite mu rugo iwe akagenerwa ijerekani 5 ku munsi atishyuye, kandi birashoboka nimudutora.”

Bamwe mu bakandida Depite ba Green party na bo ntibajya kure y’umukadida wabo mu migabo n’imigambi bafite, kuko bavuga ko bagomba guhindura ibintu byose bibangamiye abaturage nibaramuka bagiriwe icyizere bagatorwa, kandi ko bakwiriye kubizera atari igipindi.

Ntezimana Jean Claude ashoje manda ye mu Badepite n’ubu yongeye kwiyamamaza.

Yagize ati “Abaturage bakwiriye kutwizera, kuko ntitubeshya ibyo twabasezeranyije byose tuzabikora, nta na kimwe kibuzemo, cyane ko 70% y’ibyo twari twemeye muri 2018 mu Badepite twabikoze. Ubu rero badutoye tukayobora n’igihugu ndetse, no mu Nteko tukajyamo twabikemura byose.”

Maombi Carne na we ati “Abaturage batwizere, badutore ubundi nyuma bazabitubaze kuko ntabwo tubeshya, ari amazi twemereye aba Nya-Kirehe bazayabona, ndetse n’ibindi byinshi twabijeje kuko ntabwo ari ibinyoma turashoboye.”

Mu bindi bitandukanye abatuye muri aka gace bemerewe harimo kububakira ibyiza nyaburanga bigaragara muri aka karere bikurura ba mukerarugendo, ndetse no kububakira inganda muri buri Murenge zizabafasha kubona akazi ku bantu batandukanye, haba abize, abatarize, abakuze ndetse n’urubyiruko.

- Advertisement -

Ishyaka Green Party rizakomeza ibikorwa byoryo byo kwiyamamaza ku munsi mu Karere ka Nyagatare.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW