Mpayimana uhatanira kuyobora u Rwanda arifuza ko ‘Amavubi’ ahindurirwa izina

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mpayimana Philipe yatangaje ko yifuza ko izina ‘Amavubi’ ryitwa ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru rihinduka hagashakwa irindi zina rifite uburemere.

Mpayimana yabigarutseho kuri icyi Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza i Nyamirama.

Ku ngingo ijyanye na Siporo, Kandinda Perezida Mpayimana Philipe yavuze ko hakiri icyuho kuko hari ubwo Akagari gakoresha irushwana hakabura n’ibihumbi bitanu by’ishimwe.

Ati” Bigaragara nabi wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari, niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Ubwo rero niyo mpamvu dusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge.”

Yongeraho Ati ” Nta yihari impamvu nabivuze n’uko nziko ntayigeze iteganwa.”

Mpayimana yasobanuye ko ku kibazo cya Siporo, yanasaba ko izina ‘Amavubi’ rihabwa ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru rihinduka hagashakwa izina rizatuma u Rwanda rugira ikipe ifite izina riremereye.

Ati” Njye nanasaba ko n’izina ry’Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n’igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk’Intare, nk’inzovu, n’Ingwe, ibintu nk’ibyo.”

Izina ‘Amavubi’, Mpayimana yifuza ko ruhago nta muntu wakubwira impamvu nyakuri, u Rwanda rwahisemo kwitwa ‘Amavubi’, agakoko gato k’inigwa habiri ariko kagira ubukana, akenshi ubwumva iyo kakudwinze.

Kanamugire Aloys wakiniye ikipe y’igihugu yahamagawe bwa mbere igiye gukina amarushanwa mu 1976, yigeze gutangaza ko nabo batazi aho icyo gitekerezo cyavuye ariko, ko icyo gihe babwiwe na Minisiteri ko batanze itangazo mu baturage ngo batange izina ryakwitwa ikipe y’igihugu, bagatoranyamo Amavubi.

- Advertisement -

Yagize ati “Mu by’ukuri kuvuga ngo iryo zina ryavuye he kuko icyo gihe nanjye nari nk’iri umukinnyi, ariko ibyo nagiye numva ntangiye gukora muri iyo Minisiteri, ni itangazo ryatanzwe mu baturage bavuga ngo buri wese arebe izina yakwita ikipe y’igihugu, batanze amazina menshi ariko nyuma yaho bemeza ko ikipe izitwa Amavubi”.

Kanamugire yavuze ko bamubwiye ko uwaritanze impamvu yarihisemo ari uko Amavubi adwinga ntashireyo.

Mpayimana arifuza ko ikipe y’Igihugu ihindurirwa izina
Mpayimana uhatanira kuyobora u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW