NEC yagaragaje ibibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza no kwamamaza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ibibujijwe gukorwa mu gihe Abakandida mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite bazaba batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Kuva ku ya 22 Kamena 2024, kugeza ku ya 13 Nyakanga, abanyarwanda aho bari mu gihugu bazatangira kubona no kugenderwa n’Abakandinda bazaba biyamariza ku mwanya w’Umukuru w”Igihugu cyangwa Abadepite.
NEC inyuze kuri X yashyizeho ubutumwa bugaragaza ibikorwa bibujijwe mu gihe cyo Kwiyamamaza cyangwa Kwamamaza.
NEC iti ” Birabujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hagamijwe guhindura cyangwa kugerageza guhindura imitekerereze by’ugomba gutora.”
Ubutumwa bwa NEC buvuga ko bibujijwe gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iti” Gutuka cyangwa gusebya mu buryo bwose undi mukandinda.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubutumwa bwayo buvuga ko bibujijwe “Kumanika amafoto cyangwa inyandiko no gukorera no kwiyamamaza ahatabigenewe, Gutanga impano y’ amafaranga cyangwa iy’ibintu.”
Birabujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamaza bishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi, gushingira ku bwoko, ku isano muzi, ku karere, ku idini, no ku bindi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’mamacakubiri.
Kuva ku ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024, amashyaka n’imitwe ya Politike izatangira ibikorwa byo kwamaza Abakandinda babo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa Abadepite.
Urutonde ntatuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rwasohotseho Abakandinda batatu ku mwanya wa Perezida barimo Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.
Imbere mu gihugu hateguwe site z’itora 2,441 n’ibyumba by’itora 17,400 mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga hari ibiro by’itora 140 mu bihugu 74.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW