Nyagatare: Umugabo wicaga imisambi ari mu maboko atari aye

Sindikubwabo Jean Marie Vianney wo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica imisambi 10.

Uyu Sindikubwaho yatawe muri yombi akekwaho kwica izo nyoni z’imisambi akoresheje imiti y’uburozi yashyiraga mu binyampeke birimo ibigori n’umuceri, iyo misambi yabirya igapfa.

Iyi misambi bikekwa ko yayicaga akayigurisha abayirya, akaba yarafatiwe mu gishanga cy’umuceri cya Muvumba, ayifite mu mufuka, ku wa 15 Kamena 2024.

Muyango Peter uhinga muri icyo giahanga yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko ubwo yari amaze guhemba abakozi bamuhuriraga umuceri, yabonye umuntu wikoreye umufuka, agira impungenge z’ibirimo.

Yaje gusaba umwe mu bakozi be kumuhagarika bakareba ibyo yikoreye, bamuhagaritse ahita yiruka.

Twahirwa ngo yashakishije abandi bantu abemerera amafaranga baramufata ndetse basanga mu mufuka yari afite harimo imisambi yamaze gupfa.

Ati “Kubona umuntu yica imisambi abandi bamurebera si byo. Jye nasabaga ko abazi imisambi nk’ikinyabuzima badakwiye kurebera uyihohotera ngo bamwihorere ahubwo bamugeze mu buyobozi ahanwe n’abandi barebereho kuko imisambi ntacyo itwaye uretse kuba umutako w’Igihugu no kucyinjiriza amadovize.”

Yakomeje agira ati “Uriya n’abandi bica imisambi, ibiyongoyongo n’ibindi biguruka, hano mu gishanga byashizemo. Hari abantu baje ino aha babirya. Urebye yaje gukora mu gishanga ariko anagamije kwica imisambi ngo yibonere amafaranga. Bakoresha umuti bakura muri Uganda.”

Umuyobozi wungirije w’Umuryango utari uwa Leta wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Rwanda Wildlife Conservation Association), Dr Deo Ruhagazi avuga ko uretse imisambi kimwe n’izindi nyoni ngo inyamanswa zo mu gasozi zipfushije cyangwa zishwe hakoreshejwe uburozi bibujijwe kuzirya.

- Advertisement -

Avuga ko zishobora gutera indwara z’ibyorezo cyangwa impfu zitunguranye bityo abaturage bakaba bakwiye kurya inyama bazi aho zavuye.

Umukozi wa RDB mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’Igihugu no hanze yazo, Richard Muvunyi, yasabye abaturage kugira ubufatanye mu kubungabunga ibinyabuzima, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Ati “Ni inshingano ya buri munyarwanda kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima, ikindi kandi iyo habaye ibyago nk’ibyo ababikoze nkana bakurikiranwa n’inzego ndetse hakabaho n’ibihano.”

Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ingingo ya 59, ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa iri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Inyoni z’Imisambi ni zimwe mu nyamaswa zigenda zikendera mu gihugu ahanini bitewe n’abazishimuta bakazikura mu byanya byazo bazijyana mu ngo cyangwa bajya kuzirya ku buryo mu 2023 habarurwaga imisambi 1,216.

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW