Nyaruguru: JADF yiyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga

Abafatanyabikorwa ‘JADF Indashyikirwa’ bo mu karere ka Nyaruguru biyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga, bazirikana ibikorwa bimuteza imbere.

Byatangajwe ubwo ku wa 18 Kamena 2024,hatangizwaga  icyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama mu karere ka Nyaruguru.

Ni icyumeru gifite insanganyamatsiko igira iti”Ubufatanye budasobanya, inkingi y’iterambere rirambye”.

Muri iki cyumweru kandi hari gusurwa ibikorwa bitandukanye birimo amazu yubatswe, amavuriro n’ibindi.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyaruguru ‘JADF Indashyikirwa’ Pasitori Kabarisa Annicet, yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye byagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa aho bakoze ibishoboka byose ngo umuturage aze ku isonga.

Pasitori Annicet yagize ati”Tuzakomeza guhuza imbaraga uriya muturage twese dufatanyije na leta y’u Rwanda tureberera dukomeze tumushyire kw’isonga kugira ngo nawe agire aho ava naho agera bityo nawe abe yanazirikana abandi abyaze umusaruro ibyo yakorewe.”

Abafatanyabikorwa nabo  bavuga ko icyibaraje inshinga ari ugukomeza gushyira umuturage ku isonga aho bamufasha gukomeza kwiteza imbere.

Umuyobozi w’umushinga SCON uhinga icyayi i Nyaruguru Vincent Hategekimana yagize ati “Dufasha abahinzi b’icyayi kwiteza imbere aho tubafasha gusarura amafaranga arenga miliyari ku mwaka nabo akabafasha kwiteza imbere.”

Undi nawe yagize ati”Twe dufasha abaturage kumenya kudoda ku buryo umuturage bimworohera kubona ibyo akeneye we ubwe byamufasha mu buzima bwa buri munsi.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye abafatanyabikorwa bakorera mu karere, bakomeje gushyira umuturage ku isonga, anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wemerera imiryango itari iya leta ko ikorera mu karere ka Nyaruguru n’ahandi.

Mayor Murwanashyaka yagize ati”Byose tubigeraho bitewe n’icyerekezo twahawe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho twatojwe kuba umwe no gutekereza byagutse kandi ntituzamutererana gukomeza gushyira umuturage ku isonga

Abafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyaruguru ni 110 bari mu cyumweru cyabahariwe n’icyumweru cy’umujyanama kizamara iminsi ine.

Muri iki cyumweru abaturage barafashwa, bahabwa ibikoresho bitandukanye
Hasurwa ibikorwa byakozwe bishyira umuturage ku isonga biromo n’amacumbi yubatswe

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/ Nyaruguru