Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y'Ikirenga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza ya Yonsei muri Korea y’Epfo.

Impamyabumemyi yayihawe mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange “Public Policy and Management”.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yavuze ko ari ku nshuro ya kane yarasuye Korea ko ariko aribwo bwa mbere yarasuye Kaminuza ya Yonsei.

Ati” Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye ndetse n’igihugu cyanjye, ku bwa Dogitora y’icyubahiro”.

Yakomeje agira ati ” Ni ku nshuro ya Kane nsuye Korea ariko ni ubwa mbere nsuye ‘Campus’ ya Yonsei, nifuzaga ko umubano wacu warigutangira kare”.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -