Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubakira ku byagezweho

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi, yasabye urubyiruko gufata inshingano zo kubakira ku byagezweho, bagashyira imbaraga mu guhanga ibishya no kibirinda icyabyangiza.

Perezida Kagame ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Kamena 2024 imbere y’abarenga ibihumbi 200 bateraniye muri Stade ya Rusizi baje gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwavuye kure, aho rugana ari kure kurushaho ariko ko binyuze mu bufatanye, byose bizagerwaho.

Ati ” Mwebwe urubyiruko, bana bacu mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ubu mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri, yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho, mwihute ariko munabirinde icyabisenya.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo wakubaka inyubako nziza ngo nurangiza wemere ko isenyuka cyangwa se ngo isenywe n’undi muntu. Twubake ubumwe, twubake amajyambere ndetse twubake demokarasi ituma dushobora guhura nk’uku tukihitiramo uwo dushaka.”

Yasabye abanya-Rusizi kuzamushyigikira tariki 15 Nyakanga 2024, batora FPR Inkotanyi n’umukandida wayo kuko ‘yabagabiye’.

Ati “Muri uko guhitamo, uwaguhaye inka n’uyigusezeranya wakwirahira nde? Ntawirahira ugusezeranya inka, wirahira uwayiguhaye. FPR yagabiye Abanyarwanda, n’abanyarwanda bazayitura.Tariki 15 z’ukwezi kuza ntabwo ari kera.”

Perezida Kagame yasezeranyije abatuye Rusizi ko ibyari bitarakorwa bizakorwa hantuma akazagaruka ari ukwishima ari Nako bakomeza kwiyubakira u Rwanda.

Rusizi ni site ya munani Paul Kagame, umukandida Perezida w’umuryango wa FPR Inkotanyi yiyamamarijeho, ku munsi wejo azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamasheke.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Rusizi