Rayon yatangije akanyenyeri ko kugura Muhire Kevin

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye ku mbuga nkoranyamabaga z’ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe yatangije ubukangurambaga bwo kugura Muhire Kevin wasoje amasezerano muri iyi kipe.

Nyuma y’uko asoje amasezerano ye muri Gikundiro, uwari kapiteni wa yo, yakomeje kugaragariza urukundo iyi kipe ndetse ayemerera kuba yayongeramo amasezerano.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, bwahise butangiza gahunda bwise “Ubururu bwacu, Agaciro kacu.”

Ni muri urwo rwego babwiye abakunzi b’ikipe bati “Mureke twigurire umwana w’ikipe, Muhire Kevin.”

Amafaranga yo kugura Muhire Kevin ku masezerano y’imyaka ibiri, ni miliyoni 40 Frw. Azacishwa kuri code ya 008000 ku bari mu Rwanda na 0786859195 ku bari hanze y’u Rwanda.

Si ubwa mbere Gikundiro yaba iguriwe umukinnyi n’abakunzi ba yo, kuko na Joackiam Ojera uheruka muri iyi kipe, aheruka kugurwa biciye ku kanyenyeri.

Muhire Kevin akeneye miliyoni 40 Frw ngo asinye amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW