Rubavu: Ubuyobozi bwahagurukiye ibibazo bifatwa nk’umuzi w’igwingira mu bana 

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Bamwe mu bagore bakoraubucuruzi bwambukiranya imipaka bari baje gukingiza abana

Muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ubuharike mu miryango, n’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagasiga abana bonyine nta muntu wo kubitaho, byagagajwe nk’umuzi w’ibitera igwingira mu bana.

Immaculee avuga ko umugabo yamutanye abana yisanga ajya gushabika muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, abana bakabura ubitaho.

Ati “Mfite abana bane umuto afite imyaka ibiri n’igice, umukuru afite imyaka 8, umugabo yarabantanye ajya kwishakira undi. Nzinduka buri gitondo njya hakurya muri Congo kubashakira imibereho, barya ibyaraye bikonje na byo bidahagije, amikoro make mfite no kubahahira njyenyine bituma ubuzima bwabo butagenda neza.”

Uwimana Diane asaba abagore bagenzi bajya i Goma kwitabira amarerero bakajya bahasiga abana aho kubareresha bakuru babo.

Ati “Njyewe nakoraga ubucuruzi mu mujyi wa Goma ariko naje kubyara bituma mba mpagaritse ubucuruzi ntegereje ko umwana abanza kuzuza imyaka ibiri kugira ngo mbe nagira aho musiga, noneho nkomeze akazi. Ndasaba abagore bagenzi bange ko bareba uko basiga abana ku marerero aho kubasigira barumuna babo kuko bituma bagwingira abandi ntibige neza.”

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ko barimo gufasha iyi miryango kujyana abana babo mu marerero yabateganyirijwe

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yemeza ko ikibazo cy’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari umwihariko utuma abana batitabwaho uko bikwiye, ariko ko barimo gufasha iyi miryango kujyana abana babo mu marerero yabateganyirijwe.

Ati: “Iki kibazo ni umwihariko wo guhuza ubu bucuruzi no kwita ku buzima bw’abana, ariko dukomeza gushyira imbaraga mu kubigisha kubajyana mu marerero, kuko no ku mupaka rirahari ribitaho guhera saa moya (07h00 a.m) kugeza saa kumi n’imwe (17h00).”

Akarere ka Rubavu gakorana n’abafatanyabikorwa nka Sugira Muryango ireba abana kuva ku myaka 0 kugeza ku myaka itatu (3) hamwe na Turere Abana yibanda ku burezi bwiza bw’abana mu mirenge ya Nyamyumba, Kanzenze na Rugerero.

Ishimwe Pacifique akomeza agira ati “Dufite kandi intego yo gukangurira byibuze 80% by’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka kugira ngo basangire n’abagabo babo inshingano zo kwigisha abana.”

- Advertisement -

Muri 2015 Imirire mibi ikabije mu karere ka Rubavu yageze kuri 45,6% igenda igabanuka igera kuri 40% muri 2020, muri 2022 yari kuri 20%, mu mwaka wa 2023 yageze kuri 25%. Uku kwiyongera mu mwaka ushize byatewe no n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya nk’uko bivugwa n’ubuyobozi.

Kugeza ubu abagore bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagera ku kigero cya 80%. Akarere ka Rubavu gafite amarerero 1,345 harimo na rimwe riri ku mupaka ryakira abana bato, ayo marerero arimo abana 40,505.

Hapimwa imikurire y’umwana ku kigo nderabuzima cya Byahi

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW i Rubavu